IGIHE

Miss Muyango yavuze impamvu yamujyanye i Dubai na Abu Dhabi n’urukundo rwe na Kimenyi

6 19-10-2019 - saa 15:06, Nsengiyumva Emmy

Miss Muyango Claudine yatsindiye ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza akaberwa mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, kuri ubu ari kubarizwa i Abu Dhabi icyakora akiga i Dubai.

Muyango yavuye mu Rwanda mu minsi ishize yerekeza Abu Dhabi asanzeyo musaza we mukuru usanzwe ahakorera.

Miss Muyango mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko yagiye Abu Dhabi nyuma yo kubona akazi muri Marriott Hotel ndetse akaba yari yanabonye ishuri i Dubai.

Abajijwe niba ishuri n’akazi bitazamugora kubihuza agira ati” Ntabwo byangora kuko aha haraturanye kuva ku kazi njya ku ishuri binsaba isaha imwe mu gihe nagiye na bisi.”

Akomeza agira ati ”Naje Dubai kwiga ibijyanye n’imideri, natangiye mu ishuri ryitwa Dubai Fashion Institute, icyakora naje kwiga nanabonye akazi i Abu Dhabi aho nkorera muri Marriott Hotel ya hano.”

Miss Muyango avuga ko azamara imyaka ibiri afata amasomo mu bijyanye no guhanga ndetse no kumurika imideri.

Uyu mukobwa yavuze ko kandi nta kibazo afitanye n’umukunzi we Kimenyi Yves, ati” Ubwo najyaga kugenda yari abizi, abavandimwe be, yewe n’iwabo bari babizi n’ubu turavugana rwose nta kibazo na kimwe dufitanye.”

Muyango yahakanye ibihuha byavugaga ko yasanze umugabo i Dubai, agira ati” Mba Abu Dhabi, mbana na musaza wanjye mukuru.”. Yavuze ko abantu badakwiye gukomeza guha agaciro ibihuha bimuvugwaho.

Muyango Claudine ngo azamara imyaka ibiri yiga i Dubai
Muyango atuye i Abu Dhabi akiga i Dubai
Muyango ahamya ko nta kibazo na kimwe afitanye na Kimenyi Yves bakundana ndetse ngo aho ari bahaziranyeho
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
teddy ella houston 2019-11-16 20:01:23

u looki

2
Eduard Gasogi 2019-10-20 14:23:31

Mu minsi mike nawe araba akina film pornograhique,nk’abanyarwandakazi nsigaye mbona bazishoyemo bashakisha amafaranga.

3
Kaguru 2019-10-20 08:50:58

Ariko Kimenyi yatangaje ko ibyurugendo rwa kibaruma atabizi, birabe ibyuya ntibibe amaraso

4
Keza 2019-10-19 22:47:15

Komereza ho. Garagaza icyo ushoboye. Ibyo abandi ba gutekerezaho ntacyo bitwaye.

5
gasasira 2019-10-19 10:50:20

Byaba akazi ko muli Hotel,byaba ibyerekeye imideli,byombi ni ibintu bikunze gutuma abakobwa biyandarika.Ngewe niba nari Kimenyi,ntabwo nakwizera uyu mukobwa.Gusa nawe ntiyoroshye kubera ko yabanaga n’undi mukobwa igihe kinini akaza kumuta.Usanga ibisigaye byitwa ngo bari mu rukundo akenshi nta handi bijyana uretse kuryamana.Bibabaza imana ishaka ko turyamana gusa n’umuntu umwe twateye igikumwe kandi ntitumuce inyuma.

6
Mukristo 2019-10-19 09:03:54

Nagende rwiza ahari iminsi izamuterura amenye ko nta biro afite uretse kwisunga Uwiteka Imana mu izina rya Yesu Kristo. Baca umugani ngo: "Ako iminsi iteruye ntikaremera".

Kwamamaza