IGIHE

Miss Muyango agiye gutangira gushakishiriza kuri ‘YouTube’

0 13-06-2025 - saa 17:48, Nsengiyumva Emmy

Kimwe n’urundi rubyiruko rwinshi rubona YouTube nk’urubuga bahangiraho imirimo, Miss Muyango Claudine, na we yinjiye muri uyu mujyo ndetse yateguje abamukurikira uruhererekane rw’ibiganiro yise ‘Who is my date today’.

Ibi biganiro bizaba biyoborwa na Director Gad, Miss Muyango yatangiye kubirarikira abakunzi be n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Amakuru IGIHE ifite ni uko ibi biganiro bizaba byibanda mu kuba Miss Muyango azajya atumira ibyamamare n’abandi bantu batandukanye bakajya kuganira banasangira.

Miss Muyango wabaye umukobwa uberwa n’amafoto muri Miss Rwanda 2019, asanzwe ari umunyamakuru ku Isibo TV, akazi afatanya no gutegura ibirori byo kureshya abakiriya mu tubari dutandukanye.

Muyango ukunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, izina rye ryongeye kuvugwa cyane nyuma y’aho ashakaniye na Yves Kimenyi wabaye umuzamu mu makipe atandukanye akomeye hano mu Rwanda.

Nubwo tutabashije kumubona ku murongo wa telefone ngo adusobanurire byimbitse iby’iyi filime, byitezwe ko mu minsi ya vuba Miss Muyango aba yatangiye kuyisangiza abamukurikira.

Miss Muyango agiye gutangira gusohora ibiganiro azajya anyuza kuri shene ye ya YouTube
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza