IGIHE

Miss Jolly Mutesi yakiriwe mu biro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania

0 10-06-2021 - saa 17:30, Nsengiyumva Emmy

Miss Mutesi Jolly umaze iminsi muri Tanzania mu bikorwa bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza, yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Gen. Maj. Charles Karamba.

Uyu mukobwa yageze muri Tanzania ku wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza irushanwa rya Miss East Africa ryari rimaze imyaka icyenda ritaba.

Miss Jolly Mutesi akigera muri Tanzania yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ababwira gahunda y’iri rushanwa agiye gutegura.

Mu kiganiro na IGIHE, Miss Jolly Mutesi yavuze ko yari yagiye kuganiriza uyu muyobozi kuri gahunda zamujyanye muri Tanzania.

Ati “Uyu munsi nahuye na Ambasaderi, muganiriza ibyanzanye muri Tanzania. Namusabaga kungira inama no guha umugisha wa kibyeyi umushinga wanjye.”

Miss Jolly Mutesi ari kubarizwa muri Tanzania mu gihe cy’ibyumweru bibiri, yagiye kuganira n’abaterankunga batandukanye bazatera inkunga iri rushanwa.

Nyuma y’ibi byumweru bibiri, nibwo byitezwe ko hazatangazwa amatariki iri rushanwa rizabera na gahunda nyayo yaryo.

Miss Jolly Mutesi yahawe amasezerano yo gutegura irushanwa rya Miss East Africa mu myaka itanu.

Miss Jolly Mutesi yakiriwe neza muri Tanzaniya

Mutesi Jolly yishimiye kwakirwa na Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania, Gen. Maj. Charles Karamba
Mutesi Jolly ubwo yageraga muri Tanzania, yakiranywe urugwiro
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza