IGIHE

Miss Iradukunda Elsa ari kubarizwa muri Canada

4 19-09-2019 - saa 15:57, Nsengiyumva Emmy

Iradukunda Elsa watorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017, kuri ubu ari kubarizwa muri Canada aho amaze hafi icyumweru muri gahunda zitandukanye.

Amakuru agera ku IGIHE ahamya ko Elsa yerekeje muri Canada agiye gusura bamwe mu bo mu muryango we bahatuye ndetse akazanahura n’abafatanyabikorwa bifuza kumufasha mu mishinga ye amaze igihe akora kuva yaba Nyampinga w’u Rwanda.

Elsa agitorwa yatangiye imishinga itandukanye irimo kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda byanatumye agirwa Brand Ambassador wa Made in Rwanda, yiyemeje gufasha abana 11 biga mu mashuri abanza. Akora igikorwa ngarukamwaka cyo kuvuza abantu amaso.

Ibi bikorwa byose akora nibyo byakuruye bamwe mu bifuje kumufasha muri iyi mishinga batuye muri Canada , kujya guhura nabo ikaba imwe mu mpamvu zamujyanye.

Nkuko Ishimwe Dieudonne uyobora Rwanda Inspiration Back Up yabitangarije IGIHE ngo uyu mukobwa azava muri Canada mu mpera z’uku kwezi ahita asubira mu Rwanda, nyuma yuko azaba arangije gahunda zose zamujyanye.

Iradukunda Elsa yatorewe kuba Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2017
Elsa agitorwa yatangiye imishinga itandukanye irimo kwamamaza ibikorerwa mu Rwanda
Elsa yaherukaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018 ubwo yari yaherekeje Iradukunda Liliane
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Leo 2019-09-19 20:27:11

Uretse ko mbibona utyo iyi nyukwi yabaye miss ite koko? Sindabona miss mubi nkuyu pe

2
Mameya 2019-09-19 13:20:31

Aho ugiye nuhura numusore ukubwira ijambo ryiza umwirabura cyangwa umuzungu ntuzarisubize inyuma kandi.

3
Seka Rwagasabo 2019-09-19 10:21:42

Kujya hanze mbona biba arinzozi zabenshi mubanyafrica

4
rusaku 2019-09-19 09:57:01

yego sha nizereko uzakomeza kuba umwambasaderi mwiza wu Rwanda iyo mumahanga

Kwamamaza