Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko yanyuzwe na album nshya ya Bwiza ndetse ahita anakomoza ku ndirimbo yayikunzeho kurusha izindi.
Yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X abukurikije ubwo Bwiza yashyize ku rubuga rwe rwa X.
Uyu mukobwa yanditse agira ati “Nizeye ko album 25 Shades yabagezeho neza. Nashyize umutima wanjye kuri buri ndirimbo, none ni mwe mugezweho. Ni iyihe ndirimbo mumaze gukunda cyane? Nkeneye ibitekerezo byanyu.”
Mu basubije ubu butumwa harimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, wavuze ko yakunze indirimbo ebyiri ariko album yose muri rusange ari nziza. Ati “Isi na Ndabaga (hejuru y’indirimbo zamenyekanye mbere nka Ogera na To You)”.
Isi & Ndabaga (on top of the previously released hits Ogera and To You)#25Shades👌🏾❤️ https://t.co/4MUd20sCJG
— Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) May 18, 2025
Iyi album ni iya kabiri Bwiza ashyize hanze nyuma y’iyo yise ‘My dream’ yasohoye mu 2023.
Si ubwa mbere Nduhungirehe agaragaje amarangamutima ye kuri album y’umuhanzi nyarwanda cyane muri Werurwe uyu mwaka nabwo yari yashimye iyo Ariel Wayz yashyize hanze yise “Hear to Stay’’.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!