IGIHE

Mighty Popo yinjiye muri sinema (Amafoto)

0 6-11-2024 - saa 23:14, Uwiduhaye Theos

Murigande Jacques [Mighty Popo] wamamaye mu muziki ndetse akaba ari na we uyobora ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda, yamurikiye itangazamakuru filime nshya agiye gushyira hanze, igaruka ku mvune z’abanyamuziki.

Ni filime yise “Killer Music, Chapter 1: Blood Bird, The Saga” igaruka ku rugendo rw’abanyamuziki mu buzima bwa buri munsi kuva umuntu atekereje urugendo rwo kwinjira mu muziki, igihe abaye icyamamare ndetse n’ubuzima anyuramo mu majoro mu bitaramo.

Ni filime yubakiye inkuru yayo ku banyamuziki muri rusange. Igaruka ku banyempano bashaka kugira aho bagera mu muziki. Irimo imirwano, urukundo, kubyina ndetse n’umuziki. Iri mu bwoko bw’izitwa “Musical Drama’’ mu rurimi rw’Icyongereza. Imara amasaha abiri n’iminota irenga 40.

Yanditswe na Mighty Popo ndetse ni na we ‘Excutive Producer’ wayo, mu gihe ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde.

Mighty Popo yavuze ko ari filime yari amaze imyaka myinshi yandika, ariko igihe nyacyo cyo kuyikora no kuyishyira hanze kikaza kuba muri iyi myaka. Ngo yoherereje Anirban Mitra inyandiko nyinshi yari afite za filime, zitandukanye aza kumuhitiramo iyi.

Ati “Nari maze imyaka myinshi nandika, ariko ni ubwa mbere nahuye n’umuntu tugahuza tugashyira iyi nyandiko mu mashusho. Ni filime natangiye kwandika nkiri hanze nigisha Toronto muri Canada nabyohererezaga inshuti, nazo zikamfasha kubikosora.”

Yakomeje ati “Yatangiye asoma nyinshi mu nyandiko nari mfite ageze kuri ‘Killer Music’ niyo yambwiye ko yo yakorwa.Ni filime ivuga ubuzima tubamo nk’abanyamuzika. Ni ubuzima bw’ibi tubamo mu ijoro. Hari urukundo, abakundana bikanga, muzika, hari no gukundana bikanga ukaba wakora ishyano.”

Mighty Popo agaragaza ko iyi filime bayikoze bashaka kwerekana ko n’Umunyarwanda yakora filime nziza, iri ku rwego rwo hejuru kandi yakundwa na buri wese.

Uyu mugabo avuga ko bitari byoroshye kuri we ubwo yakoraga iyi filime cyane ko yagurishije ikibanza, imodoka n’ibindi bintu by’agaciro kugira ngo akabye inzozi ze.

Iyi filime izajya hanze mu Ukuboza uyu mwaka. Igaragaramo abakinnyi b’abanyarwanda nka Rwasibo, Lee Dia, Neema Rehema basanzwe ari abahanzi; The Major wo muri Symphony n’abandi batandukanye. Irimo n’abandi bakinnyi bo muri Kenya na Uganda.

Mighty Popo avuga ko ari filime yatanze akazi ku barenga 300, ndetse ikaba yaratewe na Imbuto Foundation. Yavuze ko iyi filime bari gushaka imbuga izanyuzwaho zitandukanye zikomeye, ndetse n’aho yazerekanirwa mu nzu zerekanirwamo filime zagiye hanze.

Abandi bagize uruhare rukomeye kuri iyi filime barimo Nasser Naizi na Meddy Salleh bakozeho nka “Directors of Photography’’ mu gihe umuziki wumvikanamo yaba mu kuwucuranga no kuwandika uretse Mighty Popo, byagizwemo uruhare n’abandi barimo Clément Ishimwe, Joachim Mugengakamere uzwi nka The Major na Nehemiah Shema.

Mighty Popo yinjiye muri sinema
Mighty Popo yamurikiye itangazamakuru ndetse n'inshuti ze filime ye nshya igiye kujya hanze yise Killer Music
Uhereye iburyo Umuhanzikazi Lee Dia, Rwasibo uzwi mu bikorwa by'ubugeni ndetse na Neema Rehema ni bamwe mu bari bitabiriye igikorwa cyo kumurika iyi filime nshya ya Mighty Popo
Iyi filime igaragaramo abiganjemo abize umuziki mu ishuri ry'umuziki ry'u Rwanda
Kayumba Vianney wamenyekanye ku izina rya Manzi,yagaragaye muri filime Amarira y'urukundo n'iyitwa Intare y'ingore ni umwe mu bari baje kwihera ijisho filime nshya ya Mighty Popo
Clement Ishimwe ni umwe mu bagize uruhare mu ikora ry'iyi filime cyane cyane mu bijyanye no gutunganya umuziki wumvikanamo
Ifatwa ry’amashusho y'iyi filime ryakozwe na Anirban Mitra ukomoka mu Buhinde, ndetse anavuga ko umuziki ufite aho uhurira cyane na filime kuko bizamurira rimwe uruganda rw'imyidagaduro
Mighty Popo yari amaze igihe kinini agaragara mu bikorwa by'umuziki ariko ubu yahisemo kwinjira muri sinema

Amafoto: Kasiro Claude

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza