Abahanzi barimo Meddy, Element EleéeH na Adrien Misigaro bahatanye mu bihembo bya HiPipo Music Awards 2024, bitangirwa muri Uganda.
Element ahatanye mu cyiciro cya “East Africa Best Artist”, aho muri iki cyiciro ahatanyemo na Bien wo muri Kenya, Abanya-Tanzania Diamond Platnumz, Zuchu na Mbosso; Drama T wo mu Burundi ndetse n’Abagande Joshua Baraka, Navio na Sheebah Karungi.
Ni mu gihe Meddy na Adrien Misigaro bahatanye mu cyiciro cya “East Africa Best ACT/Song”. Muri iki cyiciro hahatanyemo indirimbo z’abahanzi batandukanye bakomeye. Bahatanye kubera indirimbo yabo bise “Niyo Ndirimbo” bahuriyemo.
Iyi ndirimbo ihatanye n’izindi zirimo ‘Mapoz’ ya Diamond Platnumz, ‘I Want You’ ya Bien Aime wahoze muri Sauti Sol, ‘Huu Mwaka’ ya Rayvany, ‘Mad Infinity’ ya Navio, ‘Umechelewa’ ya Mbosso, ‘Kosho’ ya Drama T, ‘Zawadi’ ya Zuchu Ft Dadiposlim ndetse na ‘Dalilah’ ya Joshua Baraka.
Ibi bihembo bihatanyemo abandi bahanzi bakomeye muri Afurika nk’aho mu cyiciro cya ‘Africa Number One’ hahatanyemo Abanya-Afurika y’Epfo, Shekhinah, Tyla, Master Kg na Kamo Mphela, Navio wo muri Uganda, Mohamed Ramadan wo mu Misiri, Diamond Platnumz wo muri Tanzania na Chiké wo muri Nigeria.
Indirimbo zigezweho ku Mugabane wa Afurika zihatanye mu cyiciro cyazo. Muri izi harimo ‘Egwu’ ya Chiké & Mohbad, ‘Komasava Remix’ ya Diamond Platnumz x Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley, ‘GANENI’ ya Elyanna, ‘Big Baller’ ya Flavour, ‘ARABI, ya Mohamed Ramadan, Future na Massari, ‘American Love’ ya Qing Madi, ‘Burning’ ya Tems ndetse na ‘Tshwala Bam [Ft. S.N.E & EeQue]’ TitoM & Yuppe.
Ikindi cyiciro gikomeye ni icy’umuhanzi w’ibihe byose cyizwi nka ‘Lifetime Achievement’ kizahabwa umwe mu bahanzi b’ibihangange, bakoze umuziki mu myaka yatambutse. Iki cyo uzacyegukana ntabwo aratangazwa kuko kenshi mu bitandukanye abateguye ibihembo nibo bamwihitiramo.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya HiPipo Music Awards bizaba ku wa 15 Ugushyingo, muri Kampala Serena Hotel muri Uganda.
Ushaka gutora umwe muri aba bahanzi bahagarariye wakanda hano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!