The Ben utegerejwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho agomba gutaramira abakunzi b’umuziki we muri ‘Rwanda Convention USA’, ibiganiro by’iminsi itatu bitegerejweho guhurizwamo Abanyarwanda baba muri iki gihugu, yabanje kunyura muri Canada.
Uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa i Toronto muri Canada, yirinze kubwira IGIHE gahunda zamujyanye icyakora ahamya ko bifite aho bihuriye n’umuziki we.
Ati “Ntabwo nari mfite muri gahunda guca hano, byabaye ngombwa ko mpajya nihuse kuko hari ibintu ndimo nkeka ko mu minsi iri imbere muzabona umusaruro wabyo.”
The Ben yari amaze iminsi ari i Burayi aho yari ari kwita ku muryango we, ubusanzwe yagombaga kubanza guca i Kigali mbere yo kwerekeza muri Amerika ariko byabaye ngombwa ko ahindura gahunda ze aca muri Canada.
Uyu muhanzi avuga ko gutumirwa ngo aririmbe muri ‘Rwanda Convention USA’ ari iby’agaciro kuri we kuko bimuha amahirwe yo gutaramana n’Abanyarwanda atari aherutse.
Ati “Maze iminsi ndi gutaramira abakunzi banjye batandukanye yaba mu Rwanda no hanze yarwo, ni na ko ndi kurushaho kumenyekanisha album yanjye. Ni iby’agaciro rero kuzataramana n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo zizaba zitabiriye iki gikorwa.”
The Ben wari ukubutse mu gitaramo yakoreye i Kampala, byitezwe ko azava gutaramira muri Amerika, ahita akomereza i Burayi aho afite igitaramo ‘One Love Music Festival’ kizabera muri Suède Taliki 15-16 Kanama 2025, aho azahurira n’abahanzi barimo Ya Levis, Timaya, Rayvanny n’abandi.
Uretse izi gahunda n’izindi zitaratangazwa, The Ben aherutse kurarikira abakunzi be b’i Kigali igitaramo cyo ku wa 1 Mutarama 2026.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!