Safi Madiba utegerejwe mu gitaramo agomba gukorera mu Mujyi wa Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Ugushyingo 2024, yabanje guha impano abakunzi be, ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Siwezi’.
Mu kiganiro na IGIHE, Safi Madiba yavuze ko nubwo muri iyi minsi ahugiye mu bitaramo bitandukanye bitazamubuza kujya anyuzamo agaha abakunzi be ibihangano bishya.
Ati “Mfite indirimbo nyinshi ntarasohora, nibyo koko navuga ko mpugiye mu bitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye ariko uko nzajya nshobozwa n’umwanya nzajya mbona nzagerageza kubaha ibihangano bishya.”
Safi Madiba ahamya ko iyi ari impano nshya ahaye abakunzi be nyuma y’amezi menshi yari amaze adasohora indirimbo.
Uyu muhanzi umaze igihe atuye muri Canada aho anakorera ibikorwa by’umuziki we, aherutse kutubwira ko yatangiye ibitaramo bizenguruka imigabane itandukanye y’Isi akazabisoreza mu Rwanda aho azaba atashye nyuma y’imyaka ine aruvuyemo.
Uyu muhanzi ukubutse mu bitaramo yakoreye muri Leta ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yataramiye ku wa 31 Kanama 2024 ndetse no muri Leta ya Arizona aho yataramiye ku wa 4 Ukwakira 2024.
Nyuma yo gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Safi Madiba ategerejwe mu gitaramo kizabera i Lyon mu Bufaransa ku wa 9 Ugushyingo 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!