IGIHE

Mani Martin, Rafiki Coga Style na Patrick Nyamitari; mu batumiwe muri ‘Volkano Festival’

0 4-09-2024 - saa 19:16, Nsengiyumva Emmy

Abahanzi barimo Mani Martin, Rafiki Coga Style na Patrick Nyamitari bamaze imyaka myinshi mu muziki w’u Rwanda ndetse na barumuna babo batari bake byamaze kwemezwa ko bazasusurutsa abazitabira iserukiramuco rya ‘Volkano Festival’.

Iri serukiramuco ritegerejwe ku wa 4-6 Ukwakira 2024 rizabera mu Karere ka Musanze ahitwa ‘Redrocks’ aho byitezwe ko hazataramira abahanzi bagera kuri 28, aba DJs 26 n’amatsinda atatu y’ababyinnyi.

Uretse umuziki kandi hazanaba ibikorwa byo kwerekana filime ndetse n’aho kumurikira amafoto hateguwe hiyongera ku hagera kuri hatatu abahanzi bazaba bataramira mu gihe cy’iminsi itatu.

Uretse Mani Martin, Patrick Nyamitari na Rafiki Coga Style ‘Volkano Festival’ izitabirwa n’abarimo 1Key, Kaya Byinshii, Inki, Kenny Mirasano,Umuriri Band, Nephews Band, Dawidi, Angell Mutoni, Big Zed, Makembe,Ice Nova, Dr Nganji n’abandi benshi.

Aba bahanzi bo mu Rwnada biyongeraho abiganjemo aba DJs baturutse hanze bazaba bafatanya mu gususurutsa abakunzi b’umuziki bazitabira iri serukiramuco.

‘Volkano Fest’ isanzwe ibera ahitwa Red Rocks Culture Center, Musanze Nyakinama, yatangiye mu 2021 yitabiriwe n’abahanzi barimo Deo Munyakazi, Kaya Byinshii & Deo Salvator, Alyt Mx n’umunya Nigeria Makka.

Bitewe n’uko iri serukiramuco ryatangiye mu gihe Covid-19 ntabwo ryitabiriwe cyane kuko ryagize abagera kuri 200 gusa.

Mu 2022 iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi bagera kuri 35 barimo Daddy Cassanova, Miziguruka, Eric 1key, Nina Salim na Umusizi Tuyisenge, mu gihe abaryibiriye bari bazamutse bagera kuri 700.

Mu 2023, iri serukiramuco ryitabiriwe n’abahanzi barenga 60 barimo Bushali, Angell Mutoni, B-Trey na Ezra Kwizera mu gihe abaryitabiriye bo bari bikubye hafi kabiri kuko ryarimo abarenga 1300.

Muri uyu mwaka iri serukiramuco rigiye kumara iminsi itatu ribera mu Ntara y’Amajyaruguru Akarere ka Musanze ahitwa Red Rocks Culture Center i Nyakinama.

Mani Martin, Rafiki Coga Style na Patrick Nyamitari ari mu bahanzi barenga 30 batumiwe muri ‘Volkano Festival’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza