IGIHE

Nyuma yo gukorana indirimbo na Ice Prince, Magaly Pearl yasohoye iyitwa ‘Abubu’

1 12-09-2019 - saa 22:39, Nsengiyumva Emmy

Ingabire Magaly Pearl ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indirimbo nshya yise ‘Abubu’ yakurikiye “The One” aheruka gukorana na Ice Prince.

Magaly yavuye mu Rwanda ajya gukomereza amasomo muri Amerika, akora ibijyanye no kurimbisha abantu (makeup) akomatanya n’umuziki yatangiye mu mwaka wa 2017.

Izina rye mu minsi rimaze mu muziki rimaze kwandikwaho indirimbo zirimo ‘Nyemerera’, ‘Hold Me’ na ‘The One’ yahuriyemo na Ice Prince wamamaye mu muziki muri Nigeria no hanze yayo.

Mu gihe gito amaze mu muziki yabashije gutumirwa mu bitaramo bitandukanye birimo abahanzi bakomeye bo muri Nigeria nka Tekno, MayorKun na Davido.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Magaly yatangaje indirimbo “Abubu” yubakiye ku nkuru igaragaza ko urukundo rwabaye urw’abifite.

Yakomeje avuga ko aririmba uburyo "urukundo rwo muri iyi minsi rwabaye urw’amafaranga ku buryo hari n’abatagitinya kuruha ibiciro.’’

Magaly yavuze ko kimwe mu bimugora ari ukutagira aho akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko bimusaba gukorana n’abatunganya indirimbo bo mu Rwanda bityo ngo gukorana batari kumwe bivunana nubwo ahamya ko atabireka.

"Abubu" yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nicolas afatanyije na Kamanzi Rkay. Iyi ndirimbo y’iminota ibiri n’amasegonda 45, biteganyijwe ko amashusho yayo azashyirwa hanze mu minsi ya vuba.

Umunyarwandakazi Ingabire Magaly Pearl akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Nyuma yo kwisunga Ice Prince bagakorana indirimbo, Magaly Pearl yashyize hanze indi nshya yise ‘Abubu’
Magaly akora ibijyanye no kurimbisha abantu (makeup) akomatanya n’umuziki yatangiye mu 2017

Umva hano indirimbo "Abubu" ya Magaly Pearl

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kash doll 2019-09-12 20:42:46

She’s so underrated. ....she should be at the levels of Meddy or The Ben ... we fully support you Queen.

Kwamamaza