IGIHE

Lilian Mbabazi yahakanye ibyo kuvana mu ishuri abana yabyaranye na Radio

1 12-02-2019 - saa 10:24, Uwiduhaye Theos

Lilian Mbabazi yahakanye amakuru yavugaga ko abana yabyaranye na nyakwigendera Mowzey Radio, bavuye mu ishuri.

Mbabazi na Radio bafitanye abana babiri, umukuru yitwa Asante afite imyaka umunani umuto akitwa Izuba. Bavukiye muri Uganda.

Mu minsi ishize hari urunturuntu rwazanywe n’umuryango wa Radio ndetse na Weasel, baririmbanaga bavuga ko abana b’uyu muririmbyi batabayeho neza ndetse ngo bakuwe mu ishuri.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu muririmbyi yashimangiraga ko nta mafaranga cyangwa se indi mitungo Radio yasize bakwifashisha barihira ishuri aba bana ndetse n’uyu muryango kuri ubu ubayeho nabi kubera ubukene.

Lilian Mbabazi akimara kumva inkuru zimushinja ko abana be na Radio babayeho nabi ndetse bavuye mu ishuri, yanditse ubutumwa kuri Twitter abyamaganira kure.

Ati "Mukomere cyane! Nshaka kubamenyesha ibi, Asante na Izuba bameze neza. Bakunda amashuri bigamo kandi barishimye cyane. Ntewe ishema n’uko bari gukura. Asante ari mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza naho Izuba yasoje ikiburamwaka. Muri Nzeri azatangira umwaka wa mbere."

Radio yapfuye ku wa 1 Gashyantare 2018 nyuma yo gukubitirwa mu kabari n’umurinzi wako.

Radio ari kumwe n'umwana we yabyaranye na Lilian Mbabazi
Lilian Mbabazi avuga ko abana yabyaranye na Radio bameze neza kandi biga
Lilian Mbabazi yahamije ko nta kibazo abana be bafite
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
kamanzi 2019-02-14 09:24:50

nuyu mwana uvuga ko imana yabahaye igihugu ajya anshimisha hari amafoto ya mianadef niyanjye akorehsa mu nyandiko nasigiye aba gp st michel na kizito acuranga neza bo niko ari abagabo nta nteko yabo ndakora nzashaka intek yabahanzi isobanutse ariko ariko indirimbo zabo ni nziza nuwavuze mu banana bi rutoma ndamukunda iryo jambo aba rero baratumirwa mu birori byacu

Kwamamaza