Larry Gaaga wigeze kuvugwaho kugirana ibihe byiza na Shaddyboo ari i Kigali aho yageze ari mu itsinda rimwe na Tekno, DJ Neptune ndetse na Fave.
Mu Ukwakira 2021 nibwo Shaddyboo yasangije abamukurikira amashusho ari gusabana na Larry Gaaga uri mu bahanzi bazwiho kugira agatubutse muri Nigeria.
Larry Ndjanefo wamenyekanye ku izina rya Larry Gaaga, ni umuhanzi wo muri Nigeria uzwi cyane mu ndirimbo ‘Gaaga Shuffle’ yakoranye na 2Baba Idibia. Yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa 24 Kamena 2022
Uyu mugabo watangiye umuziki mu 2012, aho yari Umuyobozi wa YSG Entertainment yafashaga umuraperi Olanrewaju Ogunmefun wamenyekanye nka Vector.
Mu 2017 nibwo indirimbo hasohotse indirimbo ‘Gaaga Shuffle’ Larry Gaaga yakoranye na 2 Baba Idibia.
Mu 2018 Larry Gaaga yasohoye indirimbo eshanu zakunzwe zirimo ‘Wonderful’ yakoranye n’abarimo Wande Coal na Sarkodie, ‘Doe’ yakoranye na Davido ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi barimo Burna Boy, D’Banj n’abandi benshi.
Muri uyu mwaka ariko kandi nibwo Gaaga yasinye amasezerano y’imikoranire na Universal Music Group. Mu 2019 uyu muhanzi yongeye gukorana n’abahanzi barimo 2 Baba Idibia, Wizkid, Davido, Patoranking, Flavour n’abandi.
Umwaka ushize yakoranye indirimbo na Joe Boy bise ‘Slow Burner.’ Mu minsi ishize uyu mugabo uyobora Gaaga Muzik, yasohoye indirimbo ‘Egedege’ yakoranye n’abahanzi barimo; Flavour, Pete Edochie, Theresa Onuorah na Phyno.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!