IGIHE

Kwita ku ngangi zo mu Rwanda biri mu binezeza Ellen DeGeneres

0 23-04-2025 - saa 11:40, Kangabe Nadia

Umunyarwenya akaba n’icyamamare mu biganiro bica kuri televiziyo, Ellen DeGeneres uherutse kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akajya gutura mu Bwongereza, akomeje kubona ibyishimo mu bikorwa byo gufasha ingangi mu Rwanda.

Hashize igihe gito Ellen DeGeneres n’umukunzi we, Portia De Rossi bimukiye mu Bwongereza nyuma y’aho bari batangaje ko batakomeza kuba muri Amerika bitewe n’uko Donald Trump yongeye kuba Perezida w’iki gihugu kandi adashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina.

Kuba uyu munyarwenya yarimukiye mu Bwongereza ndetse akaba yaranasezeye mu kiganiro yakoraga kuri televiziyo ya ABC, byamuhaye umwanya uhagije wo kwita ku bikorwa byo gufasha inyamaswa hirya no hino, cyane cyane mu Rwanda.

Umwe mu bari hafi y’umuryango we yatangarije ikinyamakuru In Touch Weekly ko Ellen na Portia bakomeje gushishikazwa n’ibikorwa byo gufasha inyamaswa bitewe n’urukundo bazifitiye, gusa ngo bakaba bashimishwa cyane no gufasha ingagi zo mu Rwanda.

Yagize ati “Ellen na Portia babona umunezero mwinshi mu gufasha inyamaswa n’ikigo cy’Ingagi cyabo mu Rwanda kuko iyo bahari ni nk’aho baba bari ahantu hatuje kandi hatuma bishima cyane”.

Kuba aba bombi barimukiye mu Bwongereza ngo byanaborohereje mu gusura u Rwanda.

Ati “Kwimukira mu Bwongereza byaraborohereje kujya basura ikigo cyabo mu Rwanda. Ubu bashobora kugera hariya mu gihe kitarenze amasaha 10. Byoroheje kujya bahasura”.

Yakomeje ati “Igitekerezo bafite ni ugushinga ibindi bigo byita ku nyamaswa, kugira ngo bafashe byinshi kurushaho. Ingagi bazifite ku mutima cyane, ariko bashishikajwe no gufasha inyamaswa zose”.

Ellen DeGeneres yatangiye kubaka ikigo cy’ubushakashatsi ku ngagi mu Rwanda mu 2019, gifungurwa ku mugaragaro ku wa 7 Kamena 2022 muri Musanze. Cyiswe ‘Ellen DeGeneres Campus of the Dian Fossey Gorilla Fund’.

Iki kigo yacyubatse agamije gushyigikira ibikorwa by’umuryango wa Dian Fossey Gorilla Fund mu kubungabunga ingagi zo mu misozi miremire.

Ellen DeGeneres abona ibyishimo mu kwita ku ngagi zo mu Rwanda
Ellen DeGeneres n’umukunzi we, Portia De Rossi basuye ingagi zo mu birunga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza