IGIHE

Kwibuka31: Umunyarwenya Doctall Kingsley ‘Ntakirutimana’ yatanze umukoro ku bahanzi Nyarwanda

0 10-04-2025 - saa 20:29, Nsengiyumva Emmy

Kingsley Ogbonna wamamaye mu gutera urwenya nka Doctall Kingsley ariko akaba akunze kwiyita “Ntakirutimana”, izina ryo mu Rwanda yihaye kubera gukunda iki gihugu, yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, aha umukoro abahanzi Nyarwanda.

Mu butumwa yanditse mu kinyarwanda yatambukije ku mbuga nkoranyambaga, Doctall Kingsley yasabye abahanzi gukoresha impano zabo mu kwimakaza urukundo ndetse no kubara inkuru mpamo y’ibyabaye hirindwa abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu butumwa bwe, Doctall Kingsley yibukije urubyiruko ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka yabo kandi kwibuka ari inshingano zabo, abasaba ko bafata iya mbere mu guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati “Muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, tuzirikane ko ari amateka ashaririye ariko ni ayacu, kandi kwibuka biri mu nshingano zacu. Nk’urubyiruko mureke dufate iya mbere mu guharanira ko bitazasubira ukundi, dushyire imbere urukundo n’amahoro.”

Uretse urubyiruko, uyu munyarwenya yahaye umukoro abahanzi muri rusange abasaba gukoresha impano yabo mu kwimakaza urukundo no kubara amateka yabo uko yakabaye.

Ati “Nk’abahanzi dukoreshe impano zacu mu kwimakaza urukundo no kuvuga ukuri ku byabaye, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Uyu munyarwenya yasoje ahumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abizeza ko nk’urubyiruko bari kumwe ndetse anashimira Inkotanyi zayihagaritse.

Doctall Kingsley ni umunyarwenya wo muri Nigeria wakunze u Rwanda bikomeye abikuye ku rukundo akunda Perezida Kagame ndetse ahitamo kwiyita Umunyarwanda ndetse yiha izina ry’irinyarwanda “Ntakirutimana”.

Inshuro nyinshi ku mbuga nkoranyambaga akunze kugaragaza urukundo akunda u Rwanda ndetse akanarushyigikira mu bikorwa bitandukanye.

Doctall Kingsley yasabye abahanzi gukoresha impano zabo mu kwimakaza urukundo no kuvuga ukuri ku byabaye, barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka bagamije gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza