Nyuma y’umwaka urenga B-Threy n’umugore we Keza Nailla bakoze ubukwe ndetse banibarutse imfura yabo, basezeraniye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyakabanda ku wa 7 Ugushyingo 2024.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko B-Threy n’umugore we bakoze ubukwe atarageza imyaka yo gusezerana imbere y’amategeko, bahitamo gukora indi mihango, bategereza ko ageza imyaka bakabona gukora iri sezerano.
Nyuma y’uko yujuje imyaka 21 y’amavuko mu Ukwakira 2024, uyu muryango wafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda.
Muri Werurwe 2023 nibwo Muheto Bertrand [B.Threy] yasabye anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana.
Imana yahise inaha umugisha uyu muryango wibarutse imfura yabo muri Nyakanga 2024, umwana wabo aba urubuto rw’urukundo bari bamaze igihe bakundana kugeza mu 2022 ubwo bafataga icyemezo cyo gutangira kugaragaza urwo bakundana.
B Threy ni umwe mu baraperi bamaze igihe bagezweho mu muziki w’u Rwanda. Uyu musore wamamariye mu itsinda rya Kinyatrap ni umwe mu bikorana umuziki ku giti cye ariko unahagaze bwuma.
Umwaka ushize ubwo yari amaze kwibaruka imfura ye, B Threy yakoze album ye nshya yise ‘M2M’ cyangwa ‘Muheto 2 Mushya’ ari nayo aherutse gusohora.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!