Abahanzi b’imideli bamaze kubaka izina muri Afurika barimo Umunya-Cameroon, Hortense Mbea wamenyekanye nka Afropian, Alia Baré wo muri Niger ndetse n’Umunyarwanda Nyambo Masa Mara, bazamurika imyambaro yabo mu iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri.
‘Giants of Africa Festival’ ni iserukiramuco ritegurwa n’umuryango ‘Giants of Africa’ washinzwe na Perezida wa Toronto Raptors, Masai Ujiri.
Iry’uyu mwaka wa 2025 riteganyijwe kuva tariki 26 Nyakanga n’itariki 2 Kanama. Ni ubwa kabiri Umujyi wa Kigali uzaba wakiriye iri serukiramuco, nyuma y’iryabaye mu 2023.
Uretse igitaramo kizahuriramo abahanzi barimo The Ben, Kizz Daniel, Timaya na Uncle Waffles ndetse n’abandi barimo Kevin Kade, Ruti Joel, Boukuru na Sherri Silver batumiwe muri iri serukiramuco rizabera i Kigali ku nshuro ya kabiri, hazaberamo n’ibirori by’imideli.
Ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya mbere aho ‘Giants of Africa’ izatangiza ibirori yise ‘Threads of Africa Fashion Show’, mu kwizihiza umuco, kumurika imideli ndetse no kuyihanga muri Afurika. Igitaramo cyo kumurika imideli kizitabirwa n’abahanga mu mideli baturutse hirya no hino muri Afurika.
Muri abo harimo Umunya-Cameroon, Hortense Mbea wamenyekanye nka Afropian), Alia Baré uzwi nka Alia wo muri Niger ndetse n’Umunyarwanda Nyambo Masa Mara.
Aba bose bazamurika imyambaro yabo ndetse bafatanye kuyobora ikiganiro ku rugendo rwo kumurika imideli muri Afurika.
Giants of Africa Festival 2025 ije ikurikira iya mbere yabereye i Kigali mu 2023, ubwo hizihizwaga imyaka 20 y’uyu muryango. Ni igikorwa cyahurije hamwe urubyiruko rusaga 250 ruturutse mu bihugu 16 bya Afurika.
Amatike y’igitaramo gifungura n’igisoza Giants of Africa Festival 2025, azatangira gucuruzwa tariki 08 Gicurasi 2025.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!