IGIHE

KNC yasabiye umuraperi Pacson kujyanwa Iwawa

7 14-08-2019 - saa 08:26, Uwiduhaye Theos

Kakooza Nkuriza Charles yasabiye umuraperi Ngoga Edson [Pacson] kujyanwa mu kigo ngororamuco kubera imyitwarire ye avuga ko ikabije kuba mibi no gukoresha ibiyobyabwenge ku kigero cyo hejuru.

Uyu mugabo usanzwe ari Umuyobozi wa Radio na TV 1 yabivugiye mu kiganiro ahuriramo buri gitondo na mugenzi we Angelibert Mutabaruka cyitwa ‘Rirarashe’ gica kuri iyi radiyo abereye umuyobozi.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Kabiri bari bafite insanganyamatsiko ivuga ku rubyiruko, aho bagarutse cyane ku bigo ngororamuco n’uko urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge kubera ibi bigo rukabasha kubivamo ariko hakaba n’urundi rutabireka ruva muri ibi bigo rukongera rukabijyamo.

Bavuze no ku bahanzi bamwe bagiye bafungwa kubera ibiyobyabwenge bakagaruka barabaye bashya, batanga ingero zirimo urwa P Fla wajyanywe i Mageragere mu minsi ishize akamarayo umwaka ndetse na Gisa cy’Inganzo bose bavuga ko ari abantu baje batandukanye cyane n’uko bafunzwe bameze.

KNC yahise avuga ku muraperi Pacson ko we akwiriye kujyanwa i Iwawa kuko afite imyitwarire itari myiza irimo iyo kunywa ibiyobyabwenge.

Yavuze ko hari amakuru aherutse kumwumvaho akumva nibura ajyanywe mu kigo ngororamuco hari ikintu byahindura ku myifatire ye.

Mu kiganiro uyu muraperi yahaye IGIHE, yavuze ko KNC atari akwiriye kumushinja kunywa ibiyobyabwenge kuko kuva batandukana mu 2017 amukorera kuri Radio na Tv 1, ubu atazi ubuzima abayemo.

Ati “Kuva twatandukana ntabwo azi ubuzima mbayemo uretse ibyo yumvana abandi, ikindi na polisi ntabwo ijya ihamya umuntu icyaha ahubwo agihamywa n’urukiko. Ntabwo yari akwiriye kuvuga gutyo. Duheruka kuvugana mu 2018 byari ibintu bijyanye n’ubuzima bwite hagati yanjye na we. Inzego zibishinzwe nizo ziba zikwiriye guhamya umuntu icyaha.”

Avuga ko iyaba anywa ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda ubu aba yarafunzwe cyangwa akajyanwa i Iwawa, ngo icyo kikaba gishimangira ko atari byo.

Uyu muraperi utari kumvikana cyane mu itangazamakuru muri iki gihe no mu muziki nk’uko yabikoraga mu myaka yashize, yavuze ko umuziki akiwurimo ariko itangazamakuru akaba yararivuyemo ashaka guhindura ubuzima.

Mu muziki cyane mu bakora Hip hop hagiye humvikanamo ikibazo cy’abakoresha ibiyobyabwenge ndetse ubu umuraperi Neg G The General, Fireman na Young Tone bari kugororerwa i Iwawa.

KNC ni umugabo utajya akunda kuripfana mu gihe hari icyo abona adashyigikiye. Uretse kuba afite ikinyamakuru gikomeye ni n’Umuyobozi wa Gasogi United iherutse kubona itike yo gukina mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino 2019/2020.

Pacson yamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye yajyaga ahurizamo abandi baraperi, muri izo harimo ‘Samehood’, ‘Imvune z’abahanzi’, ‘Anti Virus’ n’izindi nyinshi.

KNC (ibumoso) yasabiye Pacson wigeze gukora kuri Radio 1 abereye umuyobozi kujyanwa i Iwawa kubera ibiyobyabwenge
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Ndumiwe 2019-08-15 17:33:27

@Kakooza,

Uburoko nta nyirabwo mwana (cyangwa mugabo).
Ujye wirinda kugira uwo ubusabira kuko nutamubanzirizamo ushobora kuzabumusangamo!

Uburoko bufunga n’umufundi wabwubatse ra??

2
Nick 2019-08-14 10:55:42

Apana ibyo agomba gutangaza,ibyo agomba kwirinda gutangaza.numucamanzase???

3
Nick 2019-08-14 08:45:31

Harikintu,knc nkumuntu xumuyobozi yakagombye gutangaza,cyangwa gushinja haba muruhame,cyangwase umuntu kugiticye.guhamya umuntu icyaha!!!!! Cyereka nimba yarashinze urukikorwe rwigenga!!!!

4
Omar 2019-08-14 08:43:17

Hari icyo ngira Ngo nibwirire aba star bo murwanda,mwagakwiye kuba abo muri bo kuruta kuba uko mwibwira ko bababona,kuba umustari ntibivuze kutaba nkabandi,murashaka kuba ba jay z kandi muri murwanda, ndabagira inama yo guha agaciro amafranga kuruta kugaha izina,nkuyu agiye kwicwa nibiyobyabwenge kubera gushukwa nibyo abona mu na filime yabazungu,

5
NKUNDIMANA 2019-08-14 03:58:33

Aho wica gitera wica ikibimutera. Abanyarwanda twagombye gushaka uburyo ibiyobya bwenge birwanywa.Ababigize business bakaba aribo duheraho, hatitaweho uwo ariwe.

6
Kamikazi 2019-08-14 03:49:30

Yebebe weeee!!!!!Mureke mbabwire ibya Pacson nk’umuntu ubihagaze !! Aho Pacson ageze birutwa no gupfa, yirirwa aryamye kwa se na nyina aho batuye ntavuze ( nimuhashaka nzahababwira) noneho asigaye anyway mugo!!!!Ubushize police yaje kumufata asimbuka igipangu,arenda kuzicana na se, kuko aramwiba cyane, yarazezengeye,yarasaraye, rwose polisi imutabaye yamujyana iwawa wenda yazoroherwa, ubundi ariba akiba na bombo ntayisiga!!!!Oh Pacson umurebye ukuntu ameze ntiwakwifuza kubyara!Ahubwo mfite impungenge ko azica se kuko se hari ama fr ya expropriation bamuhaye none ise nta n’igiceri amuha!!!Ubu barahanganye!!!Gusa niba hari umuntu wamutwara I Wawa yashyiraho phone ye nkazamurangira aho aba. Ndumva aribwo butabazi umuntu yauha nta kindi.Igihe mutambutse ubu butumwa twaba dutanze umusada

7
dncncnc 2019-08-14 01:38:24

Ariko uyu mugabo mubona atarengera?

Kwamamaza