IGIHE

Kivumbi yinjiye mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival’

0 11-06-2025 - saa 21:46, Uwiduhaye Theos

Umuhanzi Kivumbi King yinjiye mu mubare w’abahanzi bazaririmba mu bitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival’, ndetse aba umuhanzi wa gatanu utangajwe muri barindwi bazaririmba muri ibi bitaramo, bizabera mu ntara zose z’u Rwanda.

Kivumbi yinjiye muri uyu mubare asanga abandi bahanzi babanje gutangazwa, barimo Ariel Wayz, Juno Kizigenza, Nel Ngabo ndetse na Kevin Kade watangajwe ku wa Kabiri tariki 10 Kamena 2025.

Ni ubwa mbere Kivumbi agiye kuririmba muri ibi bitaramo bizenguruka ígihugu.

Uretse aba bahanzi bamaze gutangazwa nta yandi makuru menshi aratangazwa ajyanye níbi bitaramo bizwiho kuryoshya impeshyi. Biteganyijwe ko ibice bizanyuramo ndetse n’amatariki bizaberaho bizatangazwa mu minsi iri imbere.

Umwaka ushize ibi bitaramo byari byaririmbyemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Bushali , Kenny Sol, Ruti Joel, Chris Eazy na Danny Nanone. Ni ibitaramo bakoze mu rugendo rw’amezi abiri bakoze bazenguruka igihugu.

Ibi bitaramo bitegurwa na EAP Rwanda ku bufatanye na MTN Rwanda.

Kivumbi yinjiye mu bahanzi bazaririmba mu bitaramo bya ’MTN Iwacu Muzika Festival’
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza