Kivumbi King agiye kumurikira abakunzi be album nshya yise ’Ganza’ yari aherutse gushyira hanze.
Azayimurikira mu gitaramo ateganya gukorera muri Kigali Universe ku wa 28 Ukuboza 2024.
’Ganza’ ni album igizwe n’indirimbo 12 zirimo enye zari zarasohotse mbere, nka Captain yakoranye na APass, Wine, Wait yakoranye na Axon ndetse na Keza.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Kivumbi yavuze ko yishimiye bikomeye uko abakunzi be bari kumva album ye.
Ati “Ntabwo ndi kubyiyumvisha njye ubwanjye ukuntu abantu bari kuyumva, murakoze cyane.”
Kivumbi King ateguje abakunzi be igitaramo cyo kumurika album ye ’Ganza’ nyuma y’ibitaramo yari amaze iminsi akorera i Burayi, aho yataramiye mu Bufaransa mu Mujyi wa Lyon ku wa 1 Kamena 2024, abikomereza mu Budage mu Mujyi wa Hannover ku wa 15 Kamena 2024, mu gihe yabisoreje mu Mujyi wa Warsaw muri Polagne ku wa 29 Kamena 2024.
Yavuze ku mahitamo yo gukorana n’itsinda ry’abanya-Nigeria ’Deealoh Entertainment’ bari kumufasha mu muziki. Kivumbi yemeje ko bari bamaze imyaka ibiri mu biganiro birangira bafashe icyemezo cy’imikoranire.
Ati “Nabahisemo kuko numvaga duhuje intego z’aho dushaka kugera. Muri Afurika y’Iburasirazuba umuntu yagerageza akaba yanamenyekana ariko kugira ngo ufate neza muri Afurika yose birasaba ko twagura umuziki tukajya no muri Afurika y’Iburengerazuba.”
Kimwe mu byo yemeranyije na sosiyete ’Deealoh Entertainment’ yo muri Nigeria bari gukorana, ni amahirwe yo kuba yakorana indirimbo na bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihugu.
Ku rundi ruhande, Kivumbi yavuze ko hari bamwe mu bahanzi bakomeye bo muri Nigeria batangiye kuganira uburyo bakorana indirimbo nubwo yirinze kugaruka ku mazina yabo gusa ahamya ko mu gihe kidatinze abakunzi be bazazibona.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!