IGIHE

King Promise, Ariel Wayz na Kivumbi King mu bazaririmba mu mikino ya BAL

0 9-05-2025 - saa 11:56, Uwiduhaye Theos

Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda na Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise wo muri Ghana, bazataramira abazakurikira imikino y’irushanwa rikomeye rya Basketball Africa League (BAL).

Iri rushanwa rya BAL rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya gatanu. Rizatangira ku wa 17-25 Gicurasi 2025.

Ni mu mikino izabera muri BK Arena, ndetse abahanzi bakomeye bazasusurutsa abafana mu buryo budasanzwe. Muri bahanzi bazasusurutsa abazitabira harimo King Promise wo muri Ghana uzwi mu ndirimbo nka Terminator n’izindi.

Hari kandi Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na Kid from Kigali uri mu baraperi bari kuzamuka neza mu Rwanda.

Irushanwa rya BAL 2025 ririmo amakipe 12 yaturutse mu bihugu 12, agabanyije mu matsinda atatu. U Rwanda ruhagarariwe na APR Basketball Club.

Iyi mikino yatangijwe ku bufatanye bwa NBA na FIBA mu 2019. BAL ni shampiyona igamije guteza imbere basketball ku Mugabane wa Afurika, kongerera abanyempano amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga.

Ariel Wayz azaririmba muri iyi mikino
King Promise wo muri Ghana ategerejwe mu Rwanda
Kivumbi ni umwe mu bahanzi bazaririmba mu mikino ya BAL
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza