Abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda na Gregory Bortey Newman wamamaye nka King Promise wo muri Ghana, bazataramira abazakurikira imikino y’irushanwa rikomeye rya Basketball Africa League (BAL).
Iri rushanwa rya BAL rigarutse mu Rwanda ku nshuro ya gatanu. Rizatangira ku wa 17-25 Gicurasi 2025.
Ni mu mikino izabera muri BK Arena, ndetse abahanzi bakomeye bazasusurutsa abafana mu buryo budasanzwe. Muri bahanzi bazasusurutsa abazitabira harimo King Promise wo muri Ghana uzwi mu ndirimbo nka Terminator n’izindi.
Hari kandi Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na Kid from Kigali uri mu baraperi bari kuzamuka neza mu Rwanda.
Irushanwa rya BAL 2025 ririmo amakipe 12 yaturutse mu bihugu 12, agabanyije mu matsinda atatu. U Rwanda ruhagarariwe na APR Basketball Club.
Iyi mikino yatangijwe ku bufatanye bwa NBA na FIBA mu 2019. BAL ni shampiyona igamije guteza imbere basketball ku Mugabane wa Afurika, kongerera abanyempano amahirwe yo kwigaragaza no kugera ku rwego mpuzamahanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!