King James yabaye umuhanzi wa karindwi wiyongereye kuri ku muraperi Riderman wari watangajwe mu bategerejwe mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’, bigiye kuzenguruka intara zose z’igihugu.
King James yatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025. Yabaye umuhanzi mukuru wa kabiri utangajwe mu bagomba kuririmba muri ibi bitaramo.
Riderman yari yatangajwe nyuma y’abandi bahanzi barimo Ariel Wayz watangajwe ku ikubitiro, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Kevin Kade na Kivumbi King.
Nta yandi makuru aratangazwa ajyanye n’ibi bitaramo, igihe bizabera n’aho bizahera.
Umwaka ushize byari byaririmbyemo abahanzi barimo Bruce Melodie, Bwiza, Bushali , Kenny Sol , Ruti Joel, Chris Eazy na Danny Nanone.
Ibi bitaramo bitegurwa na EAP Rwanda ku bufatanye na MTN Rwanda.
Reba ‘Mowana”, indirimbo King James aheruka gushyira hanze
Reba ‘Ligaki’, indirimbo Riderman aheruka guhuriramo na Fireman
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!