IGIHE

King James agiye kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki

0 10-06-2025 - saa 15:59, Uwiduhaye Theos

Ruhumuriza James wamamaye mu muziki nka King James, agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 20, amaze atangiye umuziki.

Mu kiganiro na IGIHE, King James yavuze ko yatangiye umuziki mu 2006 ndetse akaba ari na bwo indirimbo ye ya mbere yise ‘Ni Wowe Nkunda’ yari yakozwe na Producer Khalil yagiye hanze.

Yakomeje avuga ari mu myiteguro yo kwizihiza iyi myaka 20 amaze atangiye umuziki azuzuza mu mwaka utaha wa 2026.

Ati “Ndi mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 maze ntangiye umuziki. Icyo navuga ni uguteguza abantu ibintu bidasanzwe, bishobora no kuzaherekezwa n’igitaramo cy’imbaturamugabo.”

Uyu muhanzi nta byinshi yifuje kuvuga, ariko yemeje igihe azaba yizihiza iyi myaka abantu bakwiriye kuzitega kumubona mu yindi sura.

King James yavuze ibi, mu gihe ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya munani yise “Gukura”. Yagaragaje kandi ko kuri iyi album hariho indirimbo hagati y’icumi na 12.

Kugeza ubu King James yashyize hanze indirimbo ya gatatu mu zigize iyi album, yise ‘Mowana’. Ije ikurikira ‘Ride or Die’ na ‘Ndagushaka’. Avuga ko ‘Mowana’ ari indirimbo y’urukundo, iri zina yayihaye akaba ari izina ry’umuntu risanzwe ariko baryanditse mu Kinyarwanda.

‘Mowana’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na Pakkage, mu gihe amashusho yakozwe Meddy Saleh. Igaragaramo Umutoniwase Nadia uri mu bakinnyi ba filime bagezweho by’umwihariko mu yitwa ‘Umuturanyi’, ubu usigaye ibyo gukora ‘hosting’ mu tubari dutandukanye.

King James agiye kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza