Kid From Kigali [KFK] uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda yasobanuye imvano y’indirimbo ‘Muraho’ yakoranye na thedicekid, aheruka gusubiramo ayikomoye kuri ‘Laho’ ya Shallipopi uri mu bahanzi bagezweho muri Nigeria.
KFK yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko yakomotse ku munsi bagiye gusura inshuti ze, bacuranga ‘Laho’ agatangira kuririmba ngo ‘Muraho’, bakaza kugira igitekerezo kivuye kuri uwo muntu.
Ati “Hari umuntu twagiye kureba bashyiramo ‘Laho’ ya Shallipopi, na we atangira kuririmba ngo ‘Muraho’. Twavuye aho tujya kwa Ehl3rs, kuyisubiramo. Twayikoze tudashaka gukora ikintu kigoranye. Muraho ni nziza kandi igomba kuba ihari muri ibi bihe twinjiyemo by’impeshyi.”
KFK ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka ndetse mu minsi yashize ni umwe mu bitabajwe basusurutsa abantu batandukanye bari bitabiriye BAL yaberaga i Kigali.
Uretse ‘Muraho’ yasubiranyemo na thedicekid, yakoze izindi ndirimbo zitandukanye zamenyekanye nka ‘Code’, ‘Patience’, ‘Racks’ yakoranye na Ish Kevin, ‘Business’ yakoranye na Skilla Baby wo muri Amerika na Major Kev n’izindi.
Uyu musore w’imyaka 26 ubusanzwe avuka mu muryango wa Alpha Rwirangira ndetse na Laika Umuhoza, uri mu bahanzikazi bagezweho mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.
Reba Muraho indirimbo KFK aheruka gusubiramo
Reba ikiganiro KFK na Kenny K-Shot baheruka kugirana na IGIHE
Reba ‘Laho’ ya nyayo ya Shallipopi na Burna Boy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!