Kevin Kade utegerejwe mu gitaramo ateganya gukorera muri Uganda ku wa 6 Ugushyingo 2024, yamaze kugera i Kampala abisikana na Chriss Eazy wahataramiye mu mpera z’icyumweru gishize, bigashimangira uburyo umuziki w’Abanyarwanda ukomeje kwigarurira imitima y’abatuye muri icyo gihugu.
Chriss Eazy yataramiye i Kampala ku wa 2 Ugushyingo 2024 mu gitaramo cyabereye kuri ‘Oval Lugogo Cricket’ cyiswe ‘Iwacu heza’ cyabaga ku nshuro ya munani.
Iki gitaramo Chriss Eazy yari yatumiwemo gihuza abumva Ikinyarwanda barimo abo mu bwoko bw’Abanyarwanda, Abafumbira n’abandi.
Ni igitaramo uyu muhanzi yakoze mu gihe ari mu myiteguro yo kwerekeza mu Bubiligi aho agomba gutaramira ku wa 14 Ukuboza 2024 kikabimburira ibindi bizazenguruka mu Burayi.
Chriss Eazy ukubutse i Kampala, yabisikanye na Kevin Kade nawe uhategerejwe mu gitaramo azahakorera ku wa 6 Ugushyingo 2024.
Kevin Kade yerekeje i Kampala akubutse muri Tanzania aho yari amaze iminsi mu bikorwa byo kwamamaza ibihangano bye ndetse no gushaka abahanzi bakorana indirimbo.
Ni igitaramo giteganyijwe kukazabera ahitwa ‘Paradigm Kampala’ kizaba kibanjirije icyo Kevin Kade agomba gukorera mu Mujyi wa Dubai ku wa 9 Ugushyingo 2024 ibitaramo bye bya mbere agiye gukorera hanze y’u Rwanda.
Ibi byose ni ibyerekana uburyo umuziki w’Abanyarwanda uri kugenda urushaho gutera imbere, ari nako urushaho gukundwa hirya no hino muri Afurika.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!