Kenny Sol yerekeje muri Canada aho ateganya gukorera ibikorwa bitandukanye by’umuziki birimo n’igitaramo ategerejwemo mu Mujyi wa Ottawa ku wa 15 Ugushyingo 2024 n’ikizabera i Montreal 22 Ugushyingo 2024.
Ku wa 6 Ugushyingo 2024 n ibwo Kenny Sol yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe aho yerekeje muri Canada mu bikorwa birimo n’igitaramo ahafite.
Mu kiganiro na IGIHE, Kenny Sol yavuze ko agiye ku butumire bw’abakunzi be bakomeje kumwereka ko bakimunyotewe nubwo nta gihe gishize avuyeyo.
Ati “Urebye ntabwo maze igihe mvuyeyo, ubushize njyayo nakoze ibitaramo bimwe na bimwe hasigara ibindi. Rero abakunzi banjye bakomeje kunsaba kujya kubataramira nanjye rero mba nomba kubumva.”
Kenny Sol yavuze ko uretse ibitaramo ashobora no kuva muri Canada hari imishinga y’indirimbo ahakoreye by’umwihariko izo yifuza gufatira amashusho.
Uyu muhanzi yaherukaga muri Canada kuva muri Nzeri-Ukwakira 2023 mu bitaramo bine yahakoreye binarimo ibyo yakoreye mu mijyi nka Montreal na Ottawa nubundi agiye gusubiramo.
Kenny Sol yitabiriye ibi bitaramo nyuma y’iminsi mike akubutse mu bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ yari amaze iminsi akora bizenguruka Imijyi itandukanye y’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!