IGIHE

Kenny Rogers wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana

10 21-03-2020 - saa 09:33, Rabbi Malo Umucunguzi

Umunyabigwi mu njyana ya Country, Kenny Rogers, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu ku myaka 81.

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu myaka yo hambere yitabye Imana ari iwe mu rugo, akikijwe n’umuryango we. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na SKH Music yakoranaga n’uyu muhanzi, rivuga ko yitabye Imana mu ijoro ryakeye ahagana 10:25PM.

Rikomeza riti “Rogers yitabye Imana mu mahoro ari iwe mu rugo, azize urupfu rusanzwe yitaweho kandi akikijwe n’umuryango we.”

Mu myaka mirongo itandatu ishize Rogers yubatse izina mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka “The Gambler,” "Lady," "Islands in the Stream," "Lucille," "She Believes In Me," na "Through the Years.”

Yagizwe umwe mu banyabigwi mu njyana ya Country (Country Music Hall of Fame), yegukana ibihembo bya CMA Awards, bitatu bya GRAMMY® Award, CMA Willie Nelson Lifetime Achievement Award mu 2013, CMT Artist of a Lifetime Award mu 2015 ndetse atorwa nk’umuhanzi w’ibihe byose (Favorite Singer of All Time) mu itora ryakozwe n’abasomyi b’ibinyamakuru bya USA Today na People.

Yigeze kuvuga ko ubwamamare bwe mu ndirimbo abukesha “kuvuga icyo buri mugabo yifuza kuvuga n’icyo umugore wese yifuza kumva.”

Itangazo ryasohowe rivuga ko “umuryango urimo gutegura igikorwa gito cyo kumusezeraho kubera ko igihugu kiri mu bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Wifuza kuzifatanya n’inshuti n’abafana be mu kwishimira ubuzima bwa Kenny ku yindi tariki.”

Mu mwaka wa 2015 nibwo yatangaje ko ibikorwa byose by’umuziki agiye kubivamo, aho yabwiye ikinyamakuru NBC, kuko akeneye umwanya wo kugumana n’abana be.

Zimwe mu ndirimbo za Kenny Rogers

Kenny Rogers yitabye Imana ku myaka 81
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Angel 2020-03-22 02:52:20

Rest in eternal peace my favourite and blessed Artist Kenny Rogers...
You’ll be missed surely and no onelde will be close to you!
Your music’s will live on...Thank you!

2
Celestin 2020-03-22 02:13:54

Very Sad for this news

3
Ngarambe David 2020-03-21 11:38:16

It’s too sad that the world has lost a legend whose talent will never be recovered. As my favorite artist in the Country music (which is my favorite music ever) and a fun of Kenny, I am very sad that we’ve lost a true and irreplaceable artist. I am not sure we gonna get an artist that close to Kenny.

RIP Kenny.

4
Mutesiesperance 2020-03-21 07:13:07

Kenny Rogers umuhanzi w’ibihe byose. Umwe mû bahanzi bâ country music washimishije benshi
Imana imwakire mubayo, abakunzi be ntituzamwibagirwa we na Don Willam.
Tubifurije iruhuko ryiza mugitaramo cyo mw’ijuru.

5
Kelly 2020-03-21 05:00:48

Yoooo....umuryango we ni wihangane bymwihariko abakunzi ba country music...namukundaga kbsa.Imana imwakire mu bayo

6
sezikeye 2020-03-21 04:57:42

Niyigendere aratubabaje twese.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana†.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

7
Léa 2020-03-21 04:44:03

Yooo!!! ndababaye cyane uyumusaza namukundaga cyane yamfashaga cyane.RIP Kenny Rodgers😭😭😭

8
Theo 2020-03-21 04:02:02

Nukuri Imana imwamire mubayo niba yarabikoreye pe. Igihe cye yagikoresheje neza cyane

9
Joseph 2020-03-21 03:45:19

RIP to Muzehe K.Rogers!.
Imana imwakire mu bayo,kabisa!

10
Mucyo 2020-03-21 02:46:15

None ko mutatubwiye aho ikiriyo kiribubere ngo tujyeyo?

Kwamamaza