IGIHE

Kenny K-Shot yatangije ‘Label’; asinyisha abahanzi babiri

0 4-11-2024 - saa 13:54, Uwiduhaye Theos

Umuraperi Kenny Rulisa wamamaye nka Kenny K-Shot, yatangije inzu ifasha abahanzi benshi bakunze kwita ‘Label’; asinyisha abaraperi babiri.

Uyu musore yatangije ‘label’ yise “Intare Sound Wave Initiative(ISI)’’; asinyisha abasore babiri barimo uwitwa Xeventeen na mugenzi we Lov3rboy.

Yabwiye IGIHE ko kuba yatangije iyi nzu atari uko afite ibya mirenge, ahubwo ari ugufasha abandi no kwigenga.

Ati “Ni abahungu bakiri bato ariko bafite ubushobozi bwo kugera kure. Intego yo gushinga ‘label’ yanjye bwite si uko mfite ubushobozi buhambaye bwo kubikora ahubwo ni ubushake bwo kwigenga no gufasha abandi muri iyo nzira yo kwigenga . Ibindi bikajya biza buhoro buhoro.”

Mu rwego rwo kubaha ikaze muri iyi Label, aba bahanzi bakoranye indirimbo bise ’I Miss You’.

Aba baraperi bagiye bashyira hanze indirimbo hanze mu bihe bitandukanye, kandi bumvikana cyane mu bihangano bigaruka cyane ku rurimi rw’icyongereza.

Yavuze ko iyo aganiriye n’aba bahanzi bamubwira ko ari we wabaye imvano yo kuba nabo bakora umuziki. Kenny yavuze ko ashingiye ku mikorere y’aba bahanzi yasinyishije, yizera adashidikanya ko hari n’abandi bahanzi bazinjira mu muziki kubera bo.

Kenny K-Shot yifashishije iyi label ye, aherutse gushyira hanze Album yise ‘Intare 2’ iriho indirimbo yakoranyeho n’abahanzi barindwi cyane cyane ab’inshuti ze. Harimo nka Pro Zed, Bruce the 1st, Kivumbi King, Xeventeen, Lov3rboy na Arnaud Gay.

Yasobanuye ko Album ye yayise ‘Intare 2.0’ nk’ikimenyetso cy’imbaraga ‘ubudahangarwa no kudacika intege’ mu rugendo rwe rw’ubuzima. Album ifite indirimbo 13.

Ushaka kumva indirimbo zigize album nshya ya Kenny yakoreye muri label ye wakanda hano.

Kenny K-Shot ni umwe mu baraperi bari kuzamuka neza
Loverboy ni umwe mu basore binjijwe muri 'label' ya Kenny K-Shot
Xeventeen ari mu bahanzi Kenny K-Shot yasinyishije

Umva indirimbo aba basore Kenny K-Shot yasinyishije

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza