IGIHE

Kate Bashabe yahakanye amakuru yo gukundana na Sadio Mane

14 17-10-2019 - saa 20:51, Nsengiyumva Emmy

Muri Senegal inkuru ishyushyeyo ni iy’urukundo rw’umunyarwandakazi Kate Bashabe na Sadio Mane rutahizamu wa Liverpool.

Aya makuru yatangiye gukwirakwizwa mu minsi ishize ubwo uyu mukobwa yashyiraga hanze amafoto n’amashusho ye ari muri Stade ya Liverpool n’andi atembera imijyi itandukanye y’u Bwongereza.

Ibinyamakuru byo muri Sénégal byatangiye kugaragaza ko hari amakuru y’urukundo ruri hagati ya Kate Bashabe na Sadio Mane.

Mu nkuru ziri gutambuka muri ibyo binyamakuru bavuga ko Kate Bashabe ubwo yari mu Bwongereza yari yagiye gusura Sadio Mane.

Feeling Dakar, ikinyamakuru cyo muri Sénégal cyatangaje ko Sadio Mane yasimbuje Kate Bashabe umunya Tuniziyakazi Melissa Reddy.

Aya makuru yamaganiwe kure na Kate Bashabe. Aganira na IGIHE yagize ati" Ni abasazi, sibyo rwose ntabwo aribyo."

Kate Bashabe ariko ntiyigeze ashaka kuvuga ku rugendo aherutse gukorera mu Bwongereza aho yanagaragaye muri Stade ya Liverpool ndetse hagashyirwa hanze amashusho atembera stade y’iyi kipe.

Kate Bashabe ni umwe mu bakobwa bafite uburanga n’ikimero ndetse byashimangiwe mu mwaka wa 2010 agirwa Nyampinga wa MTN, muri 2012 yabishyizeho akadomo yambikwa ikamba rya Nyampinga wa Nyarugenge.

Nyuma yinjiye mu by’imideli kuri ubu akaba ari umwe mu bakobwa bafite amaduka yabo ahanga akanacuruza imyenda n’ibindi bigezweho.

Kate Bashabe aherutse gusura Stade ya Liverpool mu gihugu cy'u Bwongereza
Bashabe yatembereye mu Bwongereza nk'umufana w'ikipe ya Liverpool
Kate Bashabe ni umwe mu banyamideli bakomeye mu Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2  

1
Miss 2019-10-18 12:10:14

Uyu mwana yarwaye akadege biragaragara. Ndamushyigikiye njyewe.

2
hitimana 2019-10-18 06:47:40

Abakobwa bakwiriye kwitondera ibi byateye bavuga ngo "bari mu rukundo na kanaka".Bakobwa,muge mumenya ko abahungu n’abagabo hafi ya bose nta kindi baba bashaka uretse ko muryamana.Iyo babigezeho,ikiba gisigaye ni Bye Bye.Araguta agafata undi.Ibyo se nirwo rukundo Imana yaturemye idusaba?Imana itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

3
mmc 2019-10-18 05:47:32

Yewe BASHABE, ndagukunda. ndi umubyeyi utuye i Huye, iby’ubu star ntabirebyeho, gusa ndagukunda. Wowe na TMC (Dream Boys), na Clement (wa Nowless). Mbyiyumva mu maraso nta kindi na kimwe nshingiyeho. Data wa twese abarinde kandi niwe uzi inzira y’umuntu wese.

4
Bron 69 2019-10-18 05:45:42

Ahubwo asabe nyagasani bicemo aho kubivuma umu star nkuriya wagizengo nugupfa kumwivugishwaho uko ubonye no kumubona ntibyoroshye.nubwo afite urukoba rwirabura si mugenzi wacu yageze iyajya.

5
Visit Rwanda 2019-10-18 05:06:12

Bibaye aribyo namenya ko ubwiza kwisura ntacyo buvuze kbsa, kuko yaba akundiye sadio mane agafaranga no kumenyekana gusa. Kandi birashoboka ko aribyo ubwose senegal uyumukobwa baribasanzwe bamuzi??

6
j 2019-10-18 04:43:08

bamwe muri bano bakobwa baba slayqueeen bigize ibicurzwa muzamahanga

7
mahame 2019-10-18 03:39:34

rata turagushyigikiye gerageza urimuvanemo ugaruke wubake urwanda

8
Amin 2019-10-18 03:33:59

Bibaye aribyo uyu mukobwa nahita mwemera! Hari ifoto mbonye yabakinnyi ba liverpool igaragaraho Sadio Mane. Afite umuhini uteye ubwoba. Umuntu rero uwutinyuka, ....

9
Mobix 2019-10-18 02:54:22

Sadio mane ntibari kurwego rumwe kbs
Yaba yikinnye

10
Toti 2019-10-18 02:05:30

Sha njye kugiticyanjye mbona yambaye neza burya biterwa nimyaka ugezemo cyangwa naho wavukiye nkanjye mbona arisawa cyane gusa ubyihanganire niho isi itwerekeza. Nanjye uwambaye ingutiya ntitwabana.

Paji: 1 | 2  

Kwamamaza