IGIHE

Kanye West yongeye kurikoroza kubera indirimbo ishimagiza Hitler

0 9-05-2025 - saa 14:18, Uwiduhaye Theos

Kanye West uri mu baraperi bakomeye ku Isi, yongeye kwibazwaho nyuma yo gushyira hanze indirimbo yibasira Kim Kardashian wahoze ari umugore we, birarenga anashimagiza Hitler.

Ni indirimbo yagiye hanze muri Gicurasi 2025, yise “Heil Hitler” iri kuri album ye nshya yitwa CUCK.

Kuva yajya hanze, iyi ndirimbo yateje impaka n’uburakari bukomeye kubera amagambo ayibasira Abayahudi, kuba ishimagiza Hitler, ndetse ikaba irimo amagambo agaragaza urwango n’ivangura.

Nyuma yo kwamaganwa kw’iyi ndirimbo, Kanye West yatangaje ko yakuwe kuri mbuga zose zicururizwaho umuziki, harimo na YouTube na SoundCloud, avuga ko ari "kubera ibitekerezo bye by’ukuri"

Muri iyi ndirimbo hari aho yumvikana avuga ati “Nubwo mfite amafaranga menshi n’izina rikomeye, sinabasha kwigarurira abana banjye. Nubwo mfite amafaranga nkaba n’icyamamare, sinabasha kubabona.”

Asubiramo kenshi ijambo rya “Heil Hitler” mu ndirimbo ye. Iri jambo rishimagiza Hitler kandi yarakoze amarorerwa. Kanye West yongeyeho ko ngo we "yabaye Umu-Nazi, ariko abantu bakamufata nk’umunyabyaha."

Icyo gice cy’iyo ndirimbo kirangira hiyongereyeho igice cy’ijambo Adolf Hitler yavuze mu kidage, ririmo amajwi y’impanda.

Mu minsi yashize nabwo uyu muraperi yagaragaye yambaye umupira ufite ikimenyetso cya Swastika, yari yashyize ku myambaro yari amaze iminsi acuruza ku rubuga rwe mbere y’uko ruhagarikwa.

Ikimenyetso cya Swastika, Kanye West, yashyize ku myambaro ye bigatuma bamwe bacika ururondogoro ni ikimenyetso cy’amateka gifite ishusho y’inkokora enye zihura mu mpande zose.

Gifite inkomoko mu mico itandukanye ku Isi, cyane cyane mu Buhinde, aho kimaze imyaka ibihumbi gikoreshwa nk’ikimenyetso cy’amahoro, amahirwe n’iterambere mu myemerere ya Hinduism, Buddhism na Jainism.

Gusa mu kinyejana cya 20, iki kimenyetso cyagize isura mbi cyane bitewe n’uko Adolf Hitler n’ishyaka rye ry’Aba-Nazi mu Budage bakigize ikirango cyabo cyamamara cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abayahudi (Holocaust) yakozwe na Adolf Hitler afatanyije n’abo mu Ishyaka rye mu 1941-1945 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Ubu mu bihugu byinshi byo mu Burayi no muri Amerika, gukoresha Swastika bifatwa nk’icyaha iyo bikorwa mu buryo bwo gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abayahudi.

Kanye West akunze guteza impagarara
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza