Junior Giti usanzwe areberera inyungu z’umuhanzi Chriss Eazy, ntavuga rumwe n’abantu banyuranye bakomeje kugaragaza ko gushora mu muziki w’u Rwanda ari ukujugunya amafaranga cyane ko bitajya byunguka.
Ibi Junior Giti yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo kubona ibyavuzwe n’abarimo Bad Rama n’abandi benshi bemeza ko gushora amafaranga mu muziki ari ukuyajugunya aho atazigera akugarukira.
Junior Giti yavuze ko abavuga ibi ari ababa batatekereje neza, cyane ko hari umubare utari muto w’abahiriwe n’umuziki uyu munsi bahagaze neza mu bukungu.
Ati “Umuntu uvuga gutyo yaba atatekereje neza, none se mu muziki ko hari abahanzi babayeho neza, ubuse tuvuge abahanzi bataha mu nzu biyubakiye mu bushobozi bawukuyemo? Sibyo rwose hari abawushoramo ukabungukira kandi ingero zirahari zifatika.”
Junior Giti yavuze ko abantu benshi bashora mu muziki ukabahombera ari ababa batagize amahirwe yo kwiga neza ikibuga bagiye gushoramo.
Ati “Hari ukuntu bigoye guhubukira gushora mu bintu, si umuziki gusa, ntekereza ko abatenguhwa ari abashora amafaranga menshi mu muziki w’u Rwanda batabanje kwiga uko ikibuga kimeze ngo basobanukirwe isoko bishoyemo.”
Junior Giti ahamya ko umuziki n’uruganda rw’imyidagaduro muri rusange ari ahantu hashobora kuva ubushobozi cyane ko n’inzego nkuru z’ubuyobozi bw’u Rwanda zibibonamo akamaro.
Ati “None se niba ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bubona ko imyidagaduro yatanga umusaruro bagashyiraho Minisiteri ishinzwe kuyiteza imbere, ni inde wakifashe akemeza ko ntacyo bimaze? None se tutabeshyanye ubu nta bahanzi babayeho neza kandi babikesha umuziki?”
Junior Giti yavuze ko uwashoye ntiyunguke akwiye kumva ko ari nk’uko waba wagiye mu bindi ntuhirwe bityo ukarushaho kwiga neza isoko uriho aho guhamya ko abaririho bose ari abanyabihombo gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!