IGIHE

Juma Jux yavuze ko yifuzaga gukorera ibindi birori by’ubukwe bwe mu Rwanda

0 9-05-2025 - saa 17:47, Nsengiyumva Emmy

Umuhanzi Juma Jux umaze iminsi abica bigacika ku mbuga nkoranyambaga kubera uruhererekane rw’ibirori by’ubukwe bwe, yavuze ko yari yiteguye kubukorera no mu Rwanda ariko biza gupfa kubera ko umugore we yari ananiwe cyane.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Juma Jux yavuze ko yari yiteguye gukorera ibirori mu Rwanda ariko biza kwangizwa n’uko umugore we yaje kunanirwa.

Ati “Nashaka ko tujya gukorera ibirori mu Rwanda cyane ko ari igihugu twahuriyemo bwa mbere, ariko nta mbaraga yari afite.”

Juma Jux yakomoje kuri ibi mu gihe ari mu myiteguro y’ibirori byo kwakira inshuti n’abavandimwe bo muri Tanzania bakishimira intambwe we n’umugore we bateye mu buzima bwabo.

Juma Jux uri mu bahanzi bagezweho muri Tanzania n’umukinnyi wa filime w’Umunya-Nigeria Priscilla Ajoke Ojo; bakoze ubukwe bw’agatangaza mu mu kwezi gushize.

Ni ubukwe bwabereye muri Nigeria mu ijoro rya tariki 17 Mata 2025.

Ubu bukwe bwitabiriwe n’abahanzi bakomeye muri Tanzania barimo Diamond Platnumz na Nandy, andi amazina akomeye muri Nigeria arimo Teminikan, Frances Theodore, Osas Ighodaro, Akin Faminu, Mercy Aigbe n’abandi batandukanye.

Bwaje bukurikira imihango ya mbere y’ubukwe bwabo yabereye muri Tanzania muri Gashyantare 2025, mu gihe gusezerana mu idini ya Islam mu muhango uzwi nka ‘Nikkah’, gusaba mo gukwa, byabereye muri Nigeria, ndetse ni ho habereye gusezerana imbere y’amategeko.

Nyuma yo gusezerana mu muco w’Abayisilamu, uyu mukobwa yahawe izina rya Hadiza Mkambala. Priscillah ni umugore w’imyaka 24 y’amavuko, akaba ari imfura y’umukinnyi wa filime w’icyamamare muri Nigeria, Iyabo Ojo.

Urukundo rwa Priscilla na Juma Jux rwatangiriye i Kigali mu Rwanda ubwo aba bombi bar bahahuriye bari mu rugendo rw’akazi.

Mu 2024 ni bwo Juma Jux yerekanye uyu mukobwa nk’uwo yihebeye nyuma yaho atandukanye na Karen Bujulu bahoze bakundana.

Juma Jux n'umugore we bahuriye i Kgali bahubakira urukundo rwatumye bakora ubukwe mu minsi ishize
Juma Jux yavuze ko yifuzaga gukorera ibindi birori by’ubukwe bwe mu Rwanda byicwa n'uko umugore we ananiwe
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza