IGIHE

Itsinda ‘Joyous Celebration’ rikomeye mu muziki wa ‘Gospel’ muri Afurika y’Epfo, ryatumiwe i Kigali

0 6-11-2024 - saa 20:34, Nsengiyumva Emmy

Itsinda ‘Joyous Celebration’ rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y’Epfo ryatumiwe i Kigali mu gitaramo bagomba gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.

Iri tsinda riri mu afite amazina akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, by’umwihariko bakaba babimazemo imyaka irenga 30.

Ni itsinda ryashinzwe mu 1994, kuri ubu rikaba rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live.

Amakuru ahari ahamya ko iri tsinda ry’abanyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imaarizagera i Kigali rigizwe n’abantu barenga 45.

Ubuyobozi bwa Sion Communications bwabwiye IGIHE ko nubwo nta makuru menshi baratangaza kuri iki gitaramo, abantu bakwiye gutangira kwitegura kuramyano guhimbazanya Imana n’iri tsinda kimwe n’abahanzi b’Abanyarwanda bazatumira.

‘Joyous Celebration’ ni itsinda ry’abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y’uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

Itsinda ‘Joyous Celebration’ rikomeye mu muziki wa ‘Gospel’ muri Afurika y’Epfo, ryatumiwe i Kigali
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza