Israel Mbonyi yateguje abakunzi be ibitaramo bizenguruka Canada ateganya kuhakorera umwaka utaha wa 2025, bikazaba ari ubwa kabiri nyuma y’ibyo yahakoreye mu 2022.
Uyu muhanzi ategerejwe mu bitaramo bine, birimo icyo azakorera mu Mujyi wa Toronto, Ottawa, Montreal na Edmonton mu gihe amatariki y’ibi bitaramo yo bateganya kuyashyira hanze mu minsi ya vuba.
Ibi bitaramo bizabanzirizwa n’icyo Israel Mbonyi azakorera muri Kenya ku wa 31 Ukuboza 2024, ni mu gihe uyu muhanzi azabanza gutaramira i Kigali ku wa 25 Ukuboza 2024.
Iki gitaramo Israel Mbonyi ateganta gukorera muri BK Arena, amatike yacyo yamaze kujya hanze ndetse abakunzi b’umuziki bakomeje kuyagura ku bwinshi.
Mu bitaramo Israel Mbonyi aherutse gukorera muri Canada Vancouver,Montreal, Calgary ndetse na Ottawa ahakoraniye abakunzi b’umuziki we.
Israel Mbonyi uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda azwi cyane mu ndirimbo nka Nina Siri, Nitaamini, Sikiliza, Yaratwimanye, Hari ubuzima n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!