IGIHE

Ishoramari rya miliyari zirenga 3 Frw, Chris Brown i Kigali, ibya Element, Ross Kana na Kenny Sol: Ikiganiro na Kenny wa 1:55 AM

0 7-06-2025 - saa 14:56, Nsengiyumva Emmy, Uwiduhaye Theos

Inzu ifasha abahanzi ya 1:55AM ni imwe mu zimaze gushyira itafari rikomeye mu muziki Nyarwanda. Ni yo ibarizwamo Bruce Melodie ndetse ni nayo yagize uruhare mu ndirimbo zirimo iyo yakoranye na Shaggy yatumye izina rye rimenyekana muri Amerika.

Ni yo ifasha Bruce Melodie, igakoreramo Element nubwo ibye bikirimo urujijo. Icyakora si aba gusa kuko yanahozemo abandi bahanzi bakomeye barimo Ross Kana na Kenny Sol. Ni inzu yatangijwe na Coach Gael afatanyije n’umuvandimwe we Kenny Mugarura.

Uretse ibyo kandi ni bo bubatse inyubako benshi bamaze kumenya nka Kigali Universe ndetse bari mu bashoramari bari mu b’imbere muri United Generations Basketball izwi nka UGB muri Basketball mu Rwanda.

IGIHE yegereye Kenny Mugarura asobanura byinshi ku ishoramari ryabo, ashyira umucyo ku bintu bitandukanye bimaze iminsi bivugwa muri 1:55 AM.

1:55 AM ubereye Umuyobozi, UGB na Kigali Universe hose ubamo nk’umwe mu bayobozi, gahunda y’ishingwa ry’ibi byose yaje gute ?

Kenny Mugarura: Muri 1:555AM ndi umuyobozi ni yo mpamvu mubona ari njye uba wasinye ku mabaruwa. UGB yo iyobowe n’abantu benshi, twebwe turi mu itsinda rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa. Kigali Universe yo nkuriye ibijyanye n’ibikorwa biberamo.

Uwabaza intego zanyu zirambye mwamusubiza iki?

Intego yacu yahoze ari ugusohora u Rwanda. Kuvuga ngo turatsinze koko ni uko imwe muri izi sosiyete zacu izaba igiye hanze y’u Rwanda umuntu akaba yayimenya.

Aho aherereye hose ku Isi akavuga ati aha hantu narahageze mbona koko herekana intsinzi y’u Rwanda. Yaba muri 1:55AM, twifuza ko ibihangano by’abahanzi bacu bisohoka bikarenga imbibi z’u Rwanda, yaba na UGB twifuza ko iserukira u Rwanda igahatana ku ruhando nyafurika haba hari n’igikombe cy’Isi ikagitwara.

Na Kigali Universe twifuza ko yasohoka ikajya mu bindi bihugu cyangwa se ikaba iya mbere mu kwakira abanyamahanga baje mu Rwanda.

Mwari mumaze imyaka itatu mukorana n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Kenny Sol na Ross Kana ndetse n’abatunganya indirimbo barimo Element ubikomatanya no kuririmba hamwe na Kompressor. Iyo urebye ubona intego zanyu hari aho ziri kugana?

Intego zacu iyo urebye ubona turi kuzigeraho. Urebye buri muhanzi wese wagiye aza hari intambwe yagiye atera itandukanye n’iyo yari ari ho tutarakorana.

Abahanzi bo muri 1:55 AM, Abanyarwanda barabakunda ariko turacyaharanira kubafasha kumenyekana mu mahanga.

Yaba Bruce Melodie nubwo yari asanzwe akorana n’abahanzi mpuzamahanga dutangira gukorana twongeyemo imbaraga.

Element na we twagerageje kumuhuza n’abatunganya indirimbo bakomeye ku rwego mpuzamahanga no kwagura ubuhanzi kugira ngo n’uyu muziki Abanyarwanda bakunda n’abanyamahanga ubagereho.

Ibi kandi ni na ko byari bimeze ku bandi twari dufite nka Ross Kana na Kenny Sol. Gusa wenda bo hari intambwe yo gusohoka igihugu batari bagezeho ariko mu gihugu ubona ko hari aho bavuye bakagera.

Twahereye ku bahanzi, iyo mugiye guhitamo umuhanzi mukorana mugendera ku ki?

Umuhanzi twahisemo ni inama twakoze njye na Coach Gael na MadeBeats. Inama twakoze yari iyo gukorana na Bruce Melodie mu 2021. Melodie ni umuntu uzana imibare akakwereka ati dore ibitaramo nkora, dore Youtube yanjye…nshobora kwinjiza aya mafaranga.

Twafashe icyemezo cyo kumushoramo imari turavuga tuti ibyo Melodie adusabye reka tubikore turebe aho bigana.

Bruce birenga kuba umuhanzi aba umufatanyabikorwa. Nyuma y’amezi atandatu yari amaze kutwereka ko ibintu byose yamaze kubirenga.

Bikurikije ko ibintu by’umuziki mu 2022 tutari abahanga, twaravugaga ngo wabyize, wabisomye wagishije inama abantu bo hanze…ariko mu Rwanda nta bumenyi buhambaye twari dufite. Icyo rero Bruce Melodie nicyo yazanagamo cyane ko yari amaze imyaka irenga 10 mu muziki nyarwanda, yabaye umufatanyabikorwa muri ubwo buryo.

Bruce Melodie ni we wazanye Element, ni we wazanye Kenny Sol. Yaratubwiraga ati kugira ngo iki kintu tugikore neza ni uko nkeneye Element hano. Ati twakoranye ibintu byinshi nta mikoro ahari, habaye hariho ubushobozi ntekereza ko twakora ibintu birenze. Ni uko Element yaje.

Icyo gihe yakoreraga muri Country Records ariko nta masezerano yanditse afite kuko ni ko yatubwiye na Kenny sol nta ‘manager’ yari afite turamuzana. Biza kurangira Element adufashije kuzana Ross Kana na Kompressor, ubwo urumva buri mufatanyabikorwa yagiye agira uwo azana.

Kenny Mugarura usanzwe ari umuyobozi wa 1:55AM Ltd ni umuvandimwe wa Coach Gael washoye amafaranga mu myidagaduro

Muri iyi minsi ibihari ni amabaruwa asezera, byagenze gute ngo Kenny Sol asezere?

Ntabwo navuga ko hari ikintu tutumvikanye. Kenny Sol amasezerano ye yose twayakoze nk’uko yari yanditse, no mu ibaruwa yacu cyangwa iye nta kintu tumwishyuza nawe ntacyo atwishyuza. Ariko urebye mu ishoramari ryakozwe, navuga ko aritwe twashoye amafaranga menshi kurusha ayo Kenny Sol yashoye mu muziki we.

Ikindi ‘label’ irimo abahanzi benshi iba imeze nk’umuryango w’abana benshi, aho buri wese aba yifuza kumera nk’undi ati “Mukuru wanjye bamuguriye inkweto nshya nanjye ndazishaka.” Twari dutangiye kumera nk’aho ari ibibazo byo mu muryango. Hari aho yavugaga ati nagiye mu gitaramo ariko si ko Bruce Melodie yagiye.

Njye rero iyo numvise ibintu nk’ibyo mbireba mu mibare. Niba umuhanzi umwe akora ibitaramo 10 mu mwaka akinjiza miliyoni zirenga 300 Frw, wowe turabyumva urwo rwego uzarugeraho ariko ntabwo urarugeraho rero ntabwo mwafatwa kimwe. Ibyo numva ko ari byo byakuruye urunturuntu kuri Kenny Sol n’abamwegereye bumva icyemezo cyaba cyiza ari uko twatandukana.

Njyewe ntabwo nabifashe nabi kuko ari uburenganzira bwe gusaba gufatwa uko ashaka, ariko nanjye ntabwo numva ko umuntu yantegeka ibintu kandi mbona mu mibare bitazabasha kunguka. Kenny Sol ni umuntu w’imfura kandi naramubwiye nti ubufatanye bwacu ntabwo burangiriye hano.

Ni na ko byagenze kuri Ross Kana?

We bisa nk’aho bitandukanye ho gato. Bijya gusa ariko si bimwe. Tumusinyisha yari umuhanzi ushaka gukora ibintu byinshi kandi binini. Yari asonzeye gukora cyane. Ross Kana twasinyishije n’uw’ubu baratandukanye, bidaturutse ku kuba yarabaye icyamamare kuko nkeka ko hari urwego rw’amikoro yagize ku giti cye bituma mbona arusha amikoro ‘label’.

Urumva abahanzi benshi turicarana iyo tugiye gushyira indirimbo hanze. Ariko we byageze ahantu biba ikibazo ku mafaranga ajya ku mashusho y’indirimbo cyangwa kuyimenyekanisha. Ntabwo bikiri ibanga, byageze aho twapangaga ko wenda amashusho y’indirimbo agomba kujyaho miliyoni eshanu, amajwi yayo akaba miliyoni imwe n’igice n’izindi ebyiri cyangwa eshatu zijyanye no kuyimenyekanisha.

Rero byageze aho we adusaba miliyoni 15 Frw zijya ku mashusho y’indirimbo gusa. Njyewe ku bwanjye nabonaga ibintu turimo bitazaramba. Kuko niba twarabaga twapanze miliyoni 50 Frw ntabwo zagombaga kugenda ku ndirimbo imwe cyangwa ebyiri si uko mbibara. Twagombaga gukora indirimbo nyinshi kandi nziza, ku buryo mu mwaka abantu bari kubona ari umuntu wakwifashishwa mu bitaramo cyangwa ahandi kubera gukora indirimbo nyinshi.

Ni icyo twapfuye. Yashakaga ko amafaranga menshi agenda ku ndirimbo imwe njye nkavuga nti ntabwo waririmba indirimbo imwe amasaha abiri [...] tugeze ahantu abahanzi bateye imbere ntawe ugisohora indirimbo imwe.

Kendrick Lamar ntagishyira hanze indirimbo imwe ahubwo akora album. Nagerageje kubimusobanurira, ariko icyiza cye ni uko yari afite ubushobozi bwo kubyikorera. Icyo ntashimye ni uburyo yasezeye tutaganiriye, ariko Kenny Sol we twabanje kuganira.

Ross Kana nyuma yo kumwandikira mumusaba ibisobanuro nyuma y’isezera rye, mwongeye kwicarana muraganira?

Ntabwo aratuvugisha. Ross Kana buriya ndamwemera. Igihe azaba yiteguye tuzaganira.

Hari uwa gatatu uri kuvugwa cyane ari we Element, bimeze bite?

Ikibazo cya Element ni kirekire cyane. Nk’uko nabigusobanurira dufitanye amasezerano nk’utunganya indirimbo, ni na ko twabisezeranye tugirana amasezerano icyo gihe yari afite indirimbo imwe yise ‘Kashe’.

Yaje kuba umuhanzi mbona ni ibintu akunze na Coach Gael arabikunda, aravuga ati reka dukore indirimbo. Buriya ‘Fou de Toi’ yari yarakozwe na Element ariko ari iya Ross Kana ariko birangira Coach Gael ayihayemo Element nk’impano, ati reka tunasinyishe Ross Kana.

Yabaye indirimbo ya Element ijyamo n’amafaranga menshi ariko nta masezerano yari ahari ye nk’umuhanzi. Nyuma twaje gusinya ariko ntibyatwungukira. Aza kudusaba ko tumushyigikira nk’umuhanzi ariko twe tukamubwira ko bitakunda. Hajemo n’indirimbo ye ‘Milele’ tunishyura miliyoni 15Frw.

Indirimbo iheruka ni iyo yise Tombe. Na yo yadusabye ubufasha ariko ntibyakunda ahitamo kuyikorana. Ni uko byatangiye.

Ikindi mu masezerano twagiranye harimo ukwishyira ukizana. Yabanje kutubwira ko aho yakoreraga atisanzuraga. Atubwira ukuntu aho yakoreraga ari na ho yabaga, atubwira ukuntu amafaranga yakirwaga agahabwa kimwe cya kabiri akaba ari cyo aguramo amazi ndetse akishyura umuriro.

Twe turamubwira tuti turashaka ko impano yawe ikura. Turaguha ‘studio’ irimo buri kimwe. Natwe icyo tugukeneyeho ni ugukora. Twumvikanye ijanisha rya 60% twagombaga guhabwa na we agafata 40%. Ibyo birakorwa ariko mu myaka nk’ibiri n’igice ntabwo yigeze aduha amafaranga, ntayo twigeze tubona. Mfite nka miliyoni imwe n’igice aheruka kuduha mu ndirimbo zirenga 35 zirimo izagiye hanze n’izitarajya hanze.

Hakaba n’indirimbo ngo byitwa ko yakoreye muri Country Records, yasoreje iwacu ariko natwe tukamubwira tuti niba uzirangirije hano tugomba kugira ikintu duhabwa. Byabaye birebire. Maze kumuvugisha n’itsinda ry’abanyamategeko hafi inshuro ebyiri ariko ntabwo adusubiza. Njyewe nifuza ko haba ubwumvikane. Nibaza ko uko twakoze amasezerano turi babiri ariko na ko byarangira turi babiri, tukabishyira hasi ku meza tukaganira.

Njye ku ruhande rwanjye ndumva tutakongera amasezerano. Nigeze kumva hari n’abavuga ko adashaka kongera amasezerano [azarangira muri Mutarama umwaka utaha]. Ntabwo turi kumuzirika. Studio yacu yaraduhenze yadutwaye miliyoni zirenga 80 Frw kumva ko tumaze imyaka ibiri nta kintu twinjiza twarahawe miliyoni imwe n’igice ni amafaranga make pe.

Ari ibishoboka naze twumvikane dutandukane ariko bidakuyeho ko ejo nshobora kuza nahinduye imvugo kuko abantu barahinduka. Nshobora kugaruka mvuga ko nta wundi muhanzi ubaho mwiza nka Element.

Nibidakunda ko Element yemera ko muganira?

Habaho kwitabaza amategeko. Iki ni igihugu cyiza cyorohereza abantu bashora imari. Buriya no mu mategeko habanza kumvikanisha abantu. Habaho inzego nyinshi zifasha.

Dushobora kuba tutari guhuza kubera izindi mpamvu, ashobora wenda kuba afite indwara cyangwa ikindi kintu. Gusa ntabwo duheruka kuvugana n’amezi abaye atatu atagera muri studio kandi mu masezerano agomba gukora indirimbo zirindwi mu kwezi ndetse agakora amasaha 40 mu cyumweru.

Hari abavuga ko abarimo miliyoni 32 Frw?

Cyane! Biri aho ariko dutegereje igisubizo cye. Ashobora kuvuga ngo ni make kuri ayo cyangwa menshi kuri ayo [...] ariya ni yo twe dutekereza.

Mwababajwe no kuba yarabishyuje indirimbo za Bruce Melodie?

Ntabwo ari indirimbo za Melodie twamwishyuye gusa n’iza Ross Kana ni ko byagenze, ariko twe twabanzaga gukuraho amafaranga y’ijanisha ryacu. Njye ntabwo nababajwe n’uko atwishyuza, ikibabaje ni ukuba twe tumwishyura we ntatwishyure.

Ntabwo ngambiriye gusiga icyasha abahanzi bacu. Nshaka ko iki kiganiro kigera ku bantu bose cyane cyane itsinda rigira inama aba bahanzi.

Cyane cyane nka Element. Bamubwire ko kumvikana ari cyo kintu cyiza kigomba gushyirwa imbere kurusha uko byaba ihangana. Nta ‘label’ igira umufana, abafana ni ab’abahanzi. Twe tugira amategeko ni bo bafana bacu. Turi Abanyarwanda rero nibishaka kuba ihangana bizatuma tujya mu mategeko, twe turifuza kuganira.

Nyuma y’ibi byose ingamba ni izihe?

Muri ibi byose nakubwiye hari amasomo twize. Muzagenda mubibona. Tugiye kureka gusinyisha abahanzi mu cyo bita “360 Deal” aho twabafashaga nka ‘Label’ ahubwo dutangira gukora icyitwa “Recording Deal”, aho tuzajya dukorana n’abahanzi tukabatiza imbaraga muri byose hanyuma mukagabana, mugatandukana. Ibi bizatuma dufasha abahanzi benshi.

Numvise n’abantu bavuga ngo ntabwo dukunda abaraperi ariko si byo. Iyi gahunda dushaka gutangira izatuma na bo dukorana ndetse tujye no muri gakondo n’ahandi.

Tumaze iminsi tubona Kigali Universe iberamo ibitaramo n’ibindi bikorwa bitandukanye, twanabonye Perezida Kagame yayisuye. Bisobanuye iki kuri mwe?

Ntabwo nabyita ubwoba ariko ni ikintu kimeze nka cyo pe. Ni ubwoba buvanze n’ibyishimo utabasha gusobanura. Yasanze tudahari. Nari ndimo ariko nsohotse gato, ngarutse nsanga ibintu byahindutse. Yaradusuye aradushima aduha amasomo ateye ubwoba. Mwe hari ikintu mutazi. Perezida iyo atureba ntatubona nk’abaturage, ahubwo atubonamo abana b’igihugu.

Adusura yatubwiraga ibintu dukosora, atuganiriza nk’aho ari ibye. Akatubwira ati ‘inkangara ya basket ndabona yaratangiye kujegera murebe uko mwayifunga neza.’ akatubwira ati ‘ndabona utuntu tw’uturange twaratangiye gushishuka’. Yatumye duhindura imikorere. Twaravuze tuti bya bintu twikoreraga si ibyacu ni iby’igihugu. Icyo ukora cyose gikorere Abanyarwanda.

Ni ibintu umuntu aba yishimira. Kumubona yaje iwawe ibyo ntabwo tuba tubitekereza. Njye nibaza ko no mu rugendo rwa Bruce Melodie igihe asuhuzanya na Perezida, ni wo munsi wanshimishije mu buzima.

Mwavuze ko mushaka kugera ku ruhando mpuzamahanga, muri kubikoraho iki?

Turi kugura ibintu bitandukanye. Byose biraza kwaguka. Turashaka no kwaguka bikarenga mu Rwanda. Buri muntu wese ugeze mu Rwanda w’umudipolomate aravuga ngo ni iki cyakorwa ngo iki kintu mukizane iwacu. Tukababwira tuti dufite ubumenyi muzane amafaranga.

Hari amakuru avuga ko mushaka no gushyira inyubako nk’iyi ku isoko riheruka kuzura i Rubavu?

Turacyari mu biganiro!

Mwakiriye gute kwakira igitaramo cya Chemeleone

Njye nize muri Uganda mu mashuri yisumbuye. We na Goodlyfe ni abantu twumvaga ari ibitangaza nta hantu tuzahurira. Twajyaga kwiga twumva ziriya ndirimbo za ‘Valu Valu’, Papa wanjye akaba umufana we cyane. Twabyegereje umutima. Nari nasheshe urumeza, narishimye cyane.

Mwashoye imari muri UGB mugamije iki?

Dukunda umukino wa Basketball. Perezida wa UGB witwa Jean Luc Cyusa ni we watwegereye, muzamubona ni umuntu mwiza cyane. Aravuga ati ndi umwe mu banyamuryango b’iyi kipe kandi imaze igihe kinini. Abakinnyi kubona siporo nk’ikintu kibatunga biragora.

Turashaka gutsinda tugatwara igikombe, tugatwara ibikombe byose bishoboka byabaho muri Basketball.

Uretse kuba barashoye muri UGB, Coach Gael na Kenny Mugarura ni abafana bayo bakomeye

Mwavuze ko mugiye kuzana Chris Brown, ndetse hadutse n’inkuru z’uko Gael yagiye muri Afurika y’Epfo kuganira n’abaheruka kumutumirayo. Gahunda igeze he?

Uriya ni umushinga munini. Chris Brown ntabwo ari umuhanzi usanzwe. Ni umuhanzi munini ku Isi yose. Ushobora no kuba ufite amafaranga yo kumuzana ariko ntaze. Ni umushinga turi gukora kandi uzasaba igihe kinini n’abafatanyabikorwa benshi.

Turifuza gukorana na Visit Rwanda, RwandAir ndetse turashaka gukorana n’amahoteli atandukanye. Twari twagize akabazo gato arafungwa ariko byasubiye mu murongo, ni yo mpamvu mubona twatangiye urugendo rwo kureba ibikenerwa ngo atumirwe. Muzagenda mubona ibindi. Turashaka ko kiba igitaramo cyiza kandi cyane.

Mwihaye igihe cyo kumuzana?

Ntabwo biri mu myaka ibiri ariko nta n’ubwo biri mu mezi atandatu. Ariko umwaka utaha dushobora kubona Chris Brown i Kigali. Ni wo murongo ngenderwaho twihaye.

Bruce Melodie yakoranye na Shaggy, aba umuhanzi wa mbere ukoranye n’uyu muhanzi ndetse munayishyiramo imbaraga mu kumenyekanisha iriya ndirimbo. Iriya ‘collabo’ ivuze iki kuri mwe?

Impamvu ikintu nka kiriya cyari gikenewe, twari dukeneye gutangira kumenyekanisha Bruce Melodie ku ruhando mpuzamahanga. Twashakaga kwinjira mu buryo mpuzamahanga ku mbuga zicururizwaho imiziki kuko mu bihugu byo hanze bikomeye ni ho bishyura menshi iyo bumvise indirimbo yawe.

Kugira ngo bakumenye ni uko umenyekanisha indirimbo nk’iyi yari indirimbo nini. Wenda abantu bo babibona mu buryo butandukanye. Mu by’ukuri ahubwo tuzashaka n’indi ‘collabo’ ikomeye. Hari n’iya Sean Paul bavuze ariko sinzi ahantu abantu babivanye.

Ko mwakoze ishoramari rikomeye, iyo wicaye ubona ritarenze isoko ry’u Rwanda?

Ni icyo navugaga ko dushaka kurenga isoko ry’u Rwanda. Ntabwo wakora ibintu bisanzwe ngo witegure ko uzarenga umupaka. Ku bijyanye n’uko dushora amafaranga menshi tugahomba, amafaranga ni menshi ku muntu uri kubivuga, atari uri kuyatanga.

Twibaza ko ishoramari mu muziki ari ryo rizatugora ariko si ko byagenze. Ntabwo nibaza ko turi gushora amafaranga menshi cyangwa kuyajugunya. Nibaza ko turi mu murongo mwiza uzatugirira akamaro n’Abanyarwanda.

Mu myaka ine mumaze gushora amafaranga angana gute mu mishinga yose mwakoze?

Kigali Universe imaze kudutwara Miliyoni 1,5$, nka UGB Basketball twashyizemo nk’ibihumbi 350$, ariko nta n’ubwo ibintu mubona ari byo birimo amafaranga menshi kuko dukora ibindi birimo kujyana ibintu hanze y’u Rwanda.

Hari ibintu byinshi mutazi kuko bidakeneye kwamamazwa. Cyakora ikintu kigaragarira amaso kimaze gutwara amafaranga menshi ni Kigali Universe.

1:55 AM imaze kudutwara ari mu bihumbi 500$ ariko mu mwaka ushize nta mafaranga twashoye. Amafaranga twinjije n’ayo twashoye birangana.

Ni ubuhe butumwa wagenera Abanyarwanda?

Hari ikintu cyavutse mu minsi ishize cyo guhanganisha The Ben na Bruce Melodie, biriya mubireke pe. Turi mu gihugu cy’ubumwe n’ubwiyunge mureke tugume muri uwo mujyo. Dushyigikire abahanzi bombi uko ari babiri, bagere ku byo bagomba kugeraho noneho n’ibikorwa bindi bakoze ku ruhande ntibibashyire ku kubacamo ibice bibiri. Ni cyo nasaba Abanyarwanda.

Ntabwo igihugu cyacu mu myidagaduro twabasha kugera kure mu gihe uwazamuye ibendera, turimo kumumanura. Njyewe ndasaba Abanyarwanda kureka gutandukanya abantu. Dushyigikirane uko bishoboka kose, abahanzi bose batere imbere. Icyo gihe tuzagera aho twirata ku bandi bo mu bindi bihugu nk’uko muri Nigeria babikora.

Umuyobozi wa 1:55 AM Ltd yashimiye Kenny Sol batandukanye neza
Umuyobozi wa 1:55 AM Ltd avuga ko nubwo batishimiye uko Ross Kana yabasezeye, ariko biteguye kwicarana na we bagatandukana mu mahoro
Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM Ltd yasabye Elemennt kugerageza akabegera bagakemura ibibazo bafitanye bitabaye ngombwa ko biyambaza inkiko
Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM Ltd yasabye guhagarika guhanganisha Bruce Melodie na The Ben
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza