Inteko y’Umuco yasabye abategura Irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda kuba barisubitse ndetse isaba ko hari ibyo abaritegura bagomba kubanza kuzuza.
IGIHE yamenye ko iki cyemezo cyafashwe nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi biba hagati y’abategura iri rushanwa n’Inteko y’Umuco. Byavuyemo umwanzuro ko irushanwa riba risubitswe hakagira ibibanza gushyirwa ku murongo.
Ndekwe Paulette utegura iri rushanwa we yavuze ko yasabwe kuba arisubitse hakabanza gusohoka amategeko mashya agenga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda.
Ati “Ntabwo irushanwa ryahagaritswe ahubwo twasabwe kurisubika mu gihe Inteko y’Umuco iri gutegura amategeko mashya agenga amarushanwa y’ubwiza.”
Mu minsi ishize ni bwo hatangajwe abakobwa 66 batangiye urugendo rwo gushakwamo uzaba Miss Global Beauty Rwanda 2022.
Hagombaga gukurikiraho icyiciro cyo gutoranya abakobwa 25 bazakomeza mbere y’uko haboneka uwegukana ikamba.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abakobwa bazwi mu yandi y’ubwiza nka Leila Franca Kalila, Sandrine Byiringiro na Fredda Umutoniwase bitabiriye Miss Rwanda 2022, Cynthia Teta witabiriye iri rushanwa mu 2021 na Gretta Iwacu wari uririmo umwaka ushize.
Irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda riheruka kuba muri Kamena umwaka ushize ryasojwe abakobwa bane bahawe amakamba arimo iry’Igisonga cya Kane ryahawe Gretta Iwacu wari unafite irya Miss Congeniality, Grace Ingabire witabiriye Miss Supranational 2020 wabaye Igisonga cya Gatatu muri iri rushanwa, Bayizere Diane wabaye Igisonga cya Kabiri muri iri rushanwa na Honorine Uwase wabaye Igisonga cya Mbere.
Hari kandi Dorinema Queen wegukanye ikamba ry’umukobwa ufite isura nziza kurusha abandi, Stella Matutina wegukanye ikamba rya Miss Tourism World Rwanda 2021, Clémentine Uwimana wegukanye ikamba rya Miss Glam World Rwanda 2021 n’irya Long Gown, Rutayisire Cynthia Umutesi wabaye Miss Tourism Global Rwanda 2021, Landrine Gisagara Uwicyeza watwaye irya Miss Golden Africa Rwanda 2021 na Miss Photogenic ndetse na Irera Queen Isabella wabaye World Top Model Rwanda 2021.
Inteko y’Umuco yahagurukiye aya marushanwa nyuma y’iminsi havutse ibibazo muri Miss Rwanda, ibi bikaba byaratumye bakanguka batangira gufatira ingamba iby’amarushanwa y’ubwiza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!