Beyoncé akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho ipantalo yari yambaye mu bitaramo byo kumenyekanisha album aheruka gushyira hanze yise “Cowboy Carter”; iguye ari i Londres mu Bwongereza.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga na bamwe mu bitabiriye iki gitaramo, agaragaza Beyoncé ari ku rubyiniro n’ababyinnyi be, ari kuririmba indirimbo yise “I’m That Girl”, ipantalo yari yambaye ikagwa.
Uyu mugore w’imyaka 43, yunama gake gake agafata ipantalo akongera akayambara, mu gihe ababyinnyi bakomeza kubyina nk’aho nta cyabaye.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Tik Tok, bagaragaje ko ipantalo yamutengushye, abandi bavuga ko bishobora kuba byabaye ku bushake.
Umwe ati “Ipantalo yabyinnye imbyino yayo ihuye neza na ‘beat’.
Undi ati “Mu by’ukuri ibi ntabwo bigaragara nk’ikosa. Ndamukunda.”
Mu kwezi gushize nabwo uyu muhanzikazi yahuye n’ikibazo kijya gusa nk’iki, ubwo yari ari kuririmba mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Chicago.
Icyo gihe ubwo yari ari kuririmba indirimbo yise “Protector”, umukobwa we w’imyaka 13, Blue Ivy, yarunamye aramuhobera umusatsi wa Beyoncé, ufatwa mu maherena y’umukobwa we. Icyo gihe Blue yahise akuramo aya maherena, asubiza ku murongo umusatsi wa nyina wari wafashwemo.
@jortvandenberg Beyonce pants drop #flop #error #cowboycarter #london @Beyoncé ♬ origineel geluid - jortvandenberg459
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!