Ikigo ‘Balymus’ gifite ishuri ryigisha umuziki cyagiranye ibiganiro nyunguranabitekerezo n’ibigo bitandukanye birimo Minisiteri y’urubyiruko n’umuco, Inteko y’umuco, ikigo cya Leta cy’imyuga n’Ubumenyi ngiro ’TVET’ n’ibindi, mu rwego rwo gushaka igisubizo ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Ibi biganiro byabaye mu mpera z’icyumweru gishize byagarutse ku iterambere rya muzika nyarwanda, harebwa uburyo umuziki wabyara imirimo mu rubyiruko ukanifashishwa mu kubungabunga umurage.
Muri ibi biganiro hatanzwe ibitekerezo ku cyatuma ireme rya muzika ritera imbere kurushaho harimo gushyigikira ubuhanzi ku bantu bose bafite aho bahurira nabwo binyuze mu nzego zitandukanye.
Umuyobozi wa Balymus, Bimenyimana Alphonse avuga ko guhitamo insanganyamatsiko ya “Muzika yacu, isoko yacu” ari uko bijyana no kuba muzika ushobora kuba isoko yo gusigasira umurage, no guteza imbere ururimi, gutanga umurimo, kuzamura ubukungu bw’igihugu n’ibindi.
Uyu muyobozi yaboneyeho gusobanura neza akamaro k’imyandikire y’ibihangano mu manota ndetse n’akamaro bifitiye uruganda rwa muzika.
Yagize ati “Kwandika ibihangano mu manota bifasha mu gusigasira umwimerere w’ibihangano, gutanga akazi ku bandika ayo manota y’indirimbo, kwinjiriza ba nyiribihangano, korohereza abacuranzi, gufasha abahanzi ku buryo igihe bagiye gukorera ibitaramo mu mahanga n’ibindi.”
Prof. Gamaliel Mbonimana impuguke akaba n’inararibonye mu mateka mu kiganiro yatanze, yagarutse ku mateka ya muzika mu Rwanda cyane cyane agendanye n’imyandikire aho yanyuzagamo akanaririmba kugira ngo agaragaze ko muzika nyarwanda isanganywe uburyohe ku cyera.
Aha yagiriye inama abahanzi agira ati “Abahanzi ntibakwiye gukora ibihangano bakurikiye amafaranga gusa, ahubwo bakwiye no kwita cyane ku mwimerere wibyo bahimba.”
Mu bandi batanze ibiganiro harimo Dr Albert Nzayisenga, umuyobozi w’ibitaro bya Rilima akaba n’Umuyobozi wa Chorale de Kigali, yagarutse ku kamaro ka muzika mu buzima bwa muntu.
Harimo nko kuba muzika yifashishwa mu guhangana n’ihungabana, uburyo ikoreshwa mu buvuzi ndetse n’uburyo iherekeza amarangamutima y’umuntu mu buryo butandukanye.
Yavuze ko igituma igihangano gikundwa igihe kirekire biterwa n’uburyo cyanditse , aha yasabye abahanzi kwita ku myandikire cyane kugira ngo ibihangano byabo bimare igihe ku isoko.
Ku bufatanye na Rwanda TVET Board, iri shuri rigeze kure mu gukora imfashanyigisho y’igihe gito (Short Courses) yafasha kongerera ubumenyi abakunda umuziki yaba abasanzwe bawukora, abawiga n’abandi baherereye mu bindi bikorwa bitandukanye .
Ibi ni bimwe mu bizafasha mu kurema imishinga n’imirimo mishya yagira uruhare mu gufasha urubyiruko no kuzamura muzika nyarwanda muri rusange.
Balymus yaboneyeho umwanya wo kumurika ibikorwa bitandukanye ikora birimo ibihangano byanditswe mu manota yandikiye abahanzi batandukanye. Aba bahanzi barimo; Israel Mbonyi, Yvan Buravan, Bruce Melodie n’abandi.
Hamuritswe kandi uburyo bwo gusigasira ibihangano no kubibyaza inyungu hifashishijwe ikoranabuhanga ryubatswe na Balymus.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!