IGIHE

Inkomoko y’igitekerezo cyashibutsemo Citymaid, filime iherutse gushyirwa mu icumi zikunzwe muri Afurika

0 21-07-2021 - saa 17:46, Nsengiyumva Emmy

Uko imyaka ishira indi igataha, ni ko iterambere ryiyongera mu gihugu, uruganda rw’imyidagaduro na rwo ruri mu zitaratanzwe. Sinema nyarwanda iherutse kunguka urubuga rwerekanirwaho filime z’abanyarwanda ‘Zacu TV’, aho ushobora kurebera filime nyinshi bitabaye ngombwa ko wuzuza CDs ivalisi.

Uko iterambere ryoroshya uburyo bwo kureba filime ni na ko abazireba biyongera ku bwinshi bityo abazitunganya bakarushaho kugerageza kongera urwego rwa filime zabo.

Mu minsi mike ishize hasohotse inkuru ivuga ko Pan African Film Festival (PAFF) yiyemeje guteza imbere sinema zo muri Afurika yashyize Citymaid muri filime icumi zikunzwe muri Afurika.

Yari inkuru nziza ku buyobozi bwa Afrifame Pictures butegura bukanatunganya iyi filime kimwe n’izindi zinyuranye zirimo na Seburikoko.

Nelly Wilson Misago watangije iyi filime, yabwiye IGIHE ko yatunguwe cyane no kumva ko filime ye yinjiye mu icumi zikunzwe muri Afurika.

Ni filime avuga ko batekereje nyuma yo kubona uko Seburikoko yari imaze kwamamara kandi yarabaraga inkuru z’ubuzima bwo mu cyaro, aha ngo niho batekerereje gukora indi nkuru y’ubuzima bwo mu mujyi.

Ati “Nyuma yo gukora filime y’uruhererekane ya Seburikoko yavugaga ku buzima bwo mu cyaro igakundwa cyane n’abayireberaga kuri RBA, muri 2015 twatekereje gukora filime igaragaza ubuzima bwo mu mujyi.”

Nyuma yo kugira iki gitekerezo Misago avuga ko ikintu cyahise kimuza mu mutwe ari inkuru y’umukobwa uva mu cyaro gushakisha ubuzima yagera mu mujyi bikamucanga.

Ati “Ni aho rero twatangiriye kwandika inkuru ya Nikuze umukobwa uta umwana n’umugabo we bamushyingiye ku ngufu maze akerekeza i Kigali!”

Uyu mugabo yavuze ko nubwo filime ye ikunzwe mu Rwanda atari yiteguye kumva ko yaba iri mu icumi zikunzwe muri Afurika.

Iyi filime kwinjira mu icumi zikomeye muri Afurika avuga ko byamweretse ko imyaka itanu bamaze bakora itapfuye ubusa.

Ati “Kuba filime yacu igaragara ku rutonde ruriho na filime zo muri Nigeria, Kenya, Ghana zisanzwe zikunzwe kuri Netflix ni iby’agaciro.”

Mu myaka itanu ishize Citymaid itangiye gusohoka, yazamuye amazina y’abakinnyi batandukanye barimo Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane, Laura Musanase benshi bazi nka Nikuze, Emmanuel Ndayizeye wamenyekanye nka Nick n’abandi.

Filime Citymaid yazamuye abakinnyi bakomeye muri sinema nyarwanda
Nelly Wilson Misago ni we utunganya filime zikunzwe mu Rwanda nka Seburikoko, Citymaid, Indoto n'izindi
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza