IGIHE

Ingamba nshya Fireman avanye Iwawa (VIDEO)

6 21-09-2019 - saa 11:44, Nsengiyumva Emmy

Umuraperi wamenyekanye mu itsinda rya Tuff Gang ritarasenyuka, Fireman, nyuma y’umwaka arimo kugororerwa Iwawa yasoje amasomo kimwe n’urundi rubyiruko rugera ku 1,678.

Kamena 2018 ni bwo Fireman yafashwe n’inzego z’umutekano ashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge birimo Mugo (heroine), nyuma yaje guhita atwarwa Iwawa mu rwego rwo kumufasha.

Mu mezi atandatu ya mbere baba barimo bitabwaho n’abaganga babavura ibi biyobyabwenge biba byarabagize imbata. Muri iki kigo cy’Iwawa bahigira imyuga itandukanye, ububaji, ubwubatsi, amashanyarazi n’ibindi.

Uyu muraperi we yahisemo kwiga ubuhinzi n’ubworozi, umwuga ahamya ko uzamufasha mu buzima bwe buri imbere.

Ubwo basezererwaga Fireman yagiranye ikiganiro cyihariye na IGIHE aho yanatangarije ingamba nshya avanye muri iki kigo.

Fireman yavuze ko mu gihe amaze Iwawa asanga arangije kaminuza y’ubuzima. Yongeraho ko yazinutswe bikomeye gukoresha ibiyobyabwenge ku buryo usibye no kuba atazongera kubinywa ndetse ngo ntanashaka guhura n’abantu babimunywera hafi cyangwa baganira ko bagiye kubinywa.

Uyu muraperi ahamya ko mu gihe yamaze akoresha ibiyobyabwenge yahombye ibintu byinshi ariko igikomeye ari icyizere. Ahamya ko azakora ibishoboka byose mu buryo bwiza sosiyete ikongera kumwizera nkuko byahoze.

Ati” Icyizere nicyo nkumbuye kurusha ibintu byose ku Isi, kugisenya ni ibintu umuntu akora mu munota umwe nyamara kucyubaka ni ibintu bikomeye cyane.”

Fireman wemeza ko Tuff Gangz yasenywe no gukoresha ibiyobyabwenge yatangaje ko nubwo azagerageza kuba hafi bagenzi be akabigisha kubireka ariko atazajya yirirwana nabo aho babinywera kubera ko ashobora kuhagwira mu bishuko.

Yicuza igihe yamaze anywa ibiyobyabwenge, ati” Njye nabaye inshuti n’ibiyobyabwenge igihe kinini ariko ubu ngiye kuba inshuti n’amafaranga. Ubu ndi mu rukundo nayo kandi ndabizi ko nayo azankunda.”

Yongeyeho ati” No kuba ntarapfuye naho nari amabuye, ubundi abantu bameze nkuko narimeze cyera bakagombye kuba bapfa. Gusa ibyabaye byose byari bifite impamvu. Njya nibaza ukuntu abantu bambonaga, nkibaza ukuntu nari mfite inshuti usibye ko nta nshuti nigeze ngira.”

Mu kiganiro na Fireman yashimiye abanyamuziki bamubaye hafi barimo; Jay C, Bull Dogg, Bruce Melodie, Safi Madiba n’abandi bamusuye cyangwa bamugaragarije urukundo mu gihe amaze Iwawa.

Agira inama urubyiruko rugikoresha ibiyobyabwenge yagize ati” Njye ndi umutangabuhamya ibi bintu nabibayemo, niba njye narahindutse rero kubera iki wowe utahinduka? Ubwo se utegereje iki? Utegereje gupfa ntakindi. Ariko hari amahirwe impamvu utari wapfa ni uko uzahinduka. Tera intambwe imwe igihugu kizaguterera 50 Imana iguterere 49 ubundi umere neza.”

Fireman yari mu b'imbere mu karasisi k'abarangije kugororerwa Iwawa

Reba hano akarasisi k’abanyeshuri barangije Iwawa, Fireman yari mu b’imbere

Reba hano ikiganiro na Fireman

Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Mugenzi philbert 2019-09-22 08:22:57

Tubitega amoso ko itabi azarireka
Hari benshi bakwiye kujya iwawa itabi ryishepe

2
Thruth 2019-09-22 08:06:53

I wish I can take my boyfriend here...akajya iwawa nawe(Just like one year) kuko akeneye kwiga kuba Humble and real life🤔 Akimenya bihagihe...Ntabiyobyabwenge Afta bikomeye gusa afite ibiyobyabwenge karemano byinshiumutweee.

3
bimawuwa 2019-09-21 17:47:58

wiyita nabi bikakugiraho ingaruka Taff gang ubundi iryotsinda ntiryakagombye no kubaho kuko izina ryaryo ryonyine rirekana ejo haryo hazaza niyo ngaruka yose. uretse abantu bagakora amatsinda bakiyita amazina nkayo ntacyo musaruro mwiza uba utegereje muri iryo tsinda rwose.nu kwamamaza ibikorwa bibi niyo abagize iryo tsinda ntabwo baba barimo ariko izina ryabo ryonyine hari aho ridashobora kugera kubera uko biyise.

4
Muhinda muhozi 2019-09-21 10:22:16

Aba Abasore ubahaye imbunda banesha ingabo za rukokoma FDRL FOCA

5
gasard NGEZAHAYO 2019-09-21 09:28:42

NDASHAKA GUSURA UNO MUHUNGU KABISA URAKAZA NEZA NIBIBA NGOMBWA NGWINO TWIVUGIRE UBUTUMWA

6
HITAYEZU 2019-09-21 05:57:13

ariko mujye muduha ubuhamya bwabahabaye bamaze guhinduka rwose. kuko abenshi bahanyuze byabaye nko gutokora ifuku.

Kwamamaza