IGIHE

Indirimbo z’ibihe byose za Alain Muku

0 4-04-2025 - saa 18:52, Nsengiyumva Emmy

Ubusanzwe yitwaga Mukuralinda Alain Bernard, ariko abakunzi b’umuziki bamuzi nka Alain Muku, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye witabye Imana kuri uyu wa 4 Mata 2025 azize indwara y’umutima.

Uyu muhanzi wari usanzwe ari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uretse kuba yarakoze indirimbo ze zikamamara, ntawe uzibagirwa uruhare rwe mu gufasha abandi bahanzi.

Mu bo benshi batakwibagirwa ko yafashe ukuboko mu muziki, harimo Clarisse Karasira, Nsengiyumva François benshi bamenye nka Igisupusupu n’abandi yafashaga binyuze muri sosiyete ifasha abahanzi yari yarise ‘The Boss Papa’.

Uretse aba yafashije, Alain Muku mu muziki yibukirwa ku ruhare yaggize mu gufasha abahanzi banyuranye mu mishinga babaga bafite ku giti cyabo n’irushanwa ‘Hanga Higa’.

Muri iyi nkuru tugiye kugukumbuza Alain Muku w’umuhanzi, umwe waririmbye indirimbo zakunzwe nka Murekatete,Gloria, Bonne annee,Umuseke weya.

Uretse indirimbo zitandukanye yakoze zikamamara, Alain Muku yanakoze izakoze ku mutima abakunzi ba ruhago zirimo nka ‘Tsinda batsinde’ yakoreye ikipe y’Igihugu Amavubi, ‘Rayon Sports’, ’Ikipe ni mukura’ yakoreye Mukura VS ndetse n’izo yakoreye Kiyovu Sports na APR FC.

Alain Mukuralinda yashyize itafari rifatika ku muziki w'u Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza