IGIHE

Indirimbo ya The Ben na Bwiza mu bigaruye Umurundi John Elarts i Kigali?

0 10-11-2024 - saa 17:31, Nsengiyumva Emmy

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2024 nibwo Umurundi John Elarts usanzwe ari umuhanga mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi yageze i Kigali, amakuru akavuga ko yiyambajwe mu mushinga w’indirimbo nshya ya The Ben na Bwiza.

Kuva mu minsi ishize amakuru yakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ahamya ko The Ben na Bwiza bari mu mushinga w’indirimbo igomba kujya hanze mu minsi ya vuba cyane ko mu buryo bw’amajwi yarangiye.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko nyuma y’ibiganiro by’impande zombi bemeje ko John Elarts ari we ugomba kuyikora mu buryo bw’amashusho, ni mu gihe mu buryo bw’amajwi yatangiwe na Roda.

Kwiyambaza John Elarts ntabwo ari impanuka cyane ko uyu musore asanzwe akorana bya hafi n’aba bahanzi.

John Elarts ni we wakoze indirimbo ‘Ni Forever’ ya The Ben, mu gihe ari nawe ariko wanakoze ‘To you’, ’Soja’ na ’Painkiller’ za Bwiza.

Uyu musore ni umwe mu bagezweho mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi batandukanye by’umwihariko ab’i Burundi ariko akaba akomeje kwigarurira isoko ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

John Elarts yageze mu Rwanda
Bwiza ugiye gukorana na The Ben ageze kure umushinga wa album ye ya kabiri
The Ben agiye gukorana indirimbo na Bwiza mu gihe anakomeje imyiteguro y'igitaramo cye
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza