IGIHE

Yabaye umushumba; Imvano yo gukunda siporo yo kugenda n’amaguru yatumye Bazongere afata akaruhuko muri sinema

0 5-04-2025 - saa 20:06, Nsengiyumva Emmy

Umwaka urirenze Bazongere Rosine afashe akaruhuko mu gukina sinema, umwanya we wose awuharira gukuza ibikorwa bye bifite aho bihuriye na siporo yo kugenda n’amaguru kimwe no guterera imisozi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Bazongere wamamaye muri filime nka Citymaid, ahamya ko yafashe akaruhuko mu mwuga wo gukina sinema kuko yashakaga kubanza guha umwanya ibikorwa byo gukora siporo yakundaga.

Uyu mukobwa wamaze no kubaka umuryango witwa ‘Walking for health body and mind’ ahuriyemo n’abo bafatanya gukora siporo, avuga ko urukundo rwo gukunda kugenda n’amaguru yarukuranye.

Ati “Siporo y’amaguru ntabwo ari ikintu gishya kuri njye, nkiri muto nakoraga ingendo ndende cyane. Babaga bantumye, ntekereza ko abantu bavukiye mu cyaro bazi ko ibintu byo gutega bitabagaho.”

Ku rundi ruhande uyu mukobwa wavukiye ku Ntenyo ho mu Majyepfo, ahamya ko ikindi cyamukundishije kugenda n’amaguru no guterera imisozi, ari uko yakuze ari umushumba.

Ati “Njye nararagiraga, nabaga nibereye mu misozi. Twabaga tuzamuka imisozi ariko by’umwihariko n’iwacu bajyaga bantuma kwa musaza wanjye nkakora urugendo rurerure kandi nkiri muto cyane.”

Urukundo rwo kugendesha amaguru rwatumye akunda kujya abikora nka siporo, kuri ubu akaba yarashinze umuryango ufasha abandi.

Kuva muri Werurwe 2024, Bazongere yaje gusaba kuba ahagaritse ibyo gukina muri Citymaid kuko yifuzaga kubanza kubaka umuryango w’abo bakorana siporo.

Icyakora ahamya ko ubu bisa n’ibitangiye gufata umurongo ku buryo igihe cyose byabera ngombwa yasubira muri sinema.

Ati “Muri filime abafana banjye dufitanye ibibazo […] ariko hari ibintu biba bisaba imbaraga bigasaba ko hagira icyo uha imbaraga kugira ngo kigire aho kiva n’aho kijya. Icyakora ubu bisa n’ibimaze kugira uko bimera ku buryo ndamutse nkenewe nanone noneho nasubira gukina."

Bazongere aherutse gukora urugendo Kigali-Rubavu n’amaguru agenda ibirometero 150 mu minsi ine mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kwibutsa abantu ko kugenda n’amaguru byabafasha mu buzima.

Bazongere yashinze umuryango w'abo bafatanya gukora siporo
Bazongere yavuze ko yahisemo kuba ahagaritse ibya sinema kugira ngo ashyire ku ruhande iby'umuryango yashinze w'abo bakorana siporo
Urukundo rwo kugenda n'amaguru ingendo ndende, Bazongere ahamya ko yarukuye ku buzima yakuriyemo cyane ko yari umushumba
Bazongere akunze kurira imisozi miremire mu Rwanda
Bazongere ni umwe mu bantu bakunda gukora siporo zo kugenda n'amaguru ingendo ndende
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza