IGIHE

Ikomoka mu Buhinde; Ibyo wamenya kuri filime ‘Kaliza wa Kalisa’ yahembwe nk’iy’uruhererekane nziza

0 11-11-2024 - saa 15:46, Nsengiyumva Emmy

’Kaliza wa Kalisa’ ni imwe muri filime z’uruhererekane zigezweho kandi zikunzwe n’abatari bake mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo Abanyarwanda n’abumva ururimi rw’Ikinyarwanda, ibyanatumye yegukana igihembo cya fileme nziza kurusha izindi mu iserukiramuco rya sinema ‘Mashiriki’.

Iyi filime y’uruhererekane imaze kwigarurira imitima ya benshi nta gihe kinini imaze kuko yatangiye guca kuri Zacu TV muri Kanama 2024.

Iyi filime ishingiye ku nkuru ya filime z’uruhererekane ‘Kareena Kareena’ yatunganyijwe na ‘Zee Entertainment’, imwe mu nzu zikomeye zitunganya filime mu Buhinde.

Iyi filime yatangiye gutunganywa nyuma y’ibiganiro na Zacu Entertainment yo mu Rwanda, Zee yemereye Zacu gutunganya iyi filime mu Kinyarwanda.

Kaliza wa Kalisa ivuga ku nkuru y’umukobwa witwa Kaliza ukiri muto uturuka i Rusizi akajya gushaka akazi i Kigali, bikarangira akora mu kigo cyitwa Umusambi.

Akigera i Kigali asanga kugira ngo abone ako kazi bimusaba kwiyoberanya akigira uwashatse umugabo.

Inkuru irushaho kuryoha nyuma y’uko uyu mukobwa abonye akandi kazi kuri radiyo, bikamuviramo kwamamara, aho asigara ahanganye no kubaho ubuzima bubiri.

Mu kiganiro n’Umuyobozi wa Zacu Entertainment, Wilson Misago, yavuze ko yashimishijwe cyane no kuba iyi filime yaratwaye igihembo mu Iserukiramuco rya Mashariki.

Ati “Kaliza wa Kalisa ni imwe muri filime z’ingenzi tumaze gukora. Kugira ngo ibeho tubicyesha ubufatanye twagiranye na Zee Entertainment, ikatwemerera kuyikora mu Kinyarwanda.”

Misago yavuze ko amasezerano yabo na Zee Entertainment abemerera gukora ibice byinshi by’iyi filime bityo yizeza abakunzi bayo kutazigera bicwa n’irungu.

Iyi filime ubusanzwe ikinamo abakinnyi basanganywe amazina muri sinema y’u Rwanda nka Gatesi Divine Kayonga, Antoinette Uwamahoro, Irunga Longin, Nshimirimana Yannick, Dusenge Clenia, n’abandi banyuranye.

Iyi filime iyoborwa na Niyoyita Roger nawe uherutse kwegukana igihembo cy’umuyobozi mwiza wa filime (Best Director) mu bihembo bya Mashariki.

Nelly Wilson Misago yavuze ko ibice bya gatatu n’icya kane by’iyi filime biri gutunganywa na Zacu Entertainment byitezwe bizatangira kunyura kuri Zacu TV mu mpera z’uyu mwaka.

Yannick Nshimirimana ukina yitwa Rwema muri iyi filime ni umwe mu bakinnyi bagezweho muri iyi minsi
Niyoyita Roger uyobora iyi filime aha yari kumwe na Wilson Misago umuyobozi wa Zacu Entertainment
Wilson Misago avuga ko filime 'Kaliza wa Kalisa' iri mu zigezweho
Gatesi Divine Kayonga ni umukinnyi w'imena muri iyi filime 'Kaliza wa Kalisa'
Mu ifatwa ry'amashusho ya Kaliza wa Kalisa biba ari ibicika
Antoinette Uwamahoro akina ari umwe mu bayobozi b'ikigo cy'Umusambi Cosmetics
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza