IGIHE

Ikimero cya Shaddy Boo cyatumye bamwe bamwibasira, abasubiza ko yabakoreye ibyo bakunda

25 12-01-2019 - saa 14:04, Uwiduhaye Theos

Shaddy Boo utajya yiburira mu dushya kuri Instagram, yasubije abamwibasiye ku mafoto yashyize ahagaragara yambaye bikini, ko nubwo hari abamubwiye nabi, ibyo yakoze ari byo bakunda.

Shaddy Boo ubusanzwe witwa Mbabazi Shadia, ku wa Kane tariki 10 Mutarama 2019 nibwo yashyize hanze amafoto y’urukurikirane ku rukuta rwe rwa Instagram, ashaka gukora icyo we ‘kwereka abamukurikira ikibuno bahora bifuza gutera imboni’.

Abamukurikira batangiye kuvuga byinshi, bamwe bati ’abagabo barahiriwe’, abandi bamwuka inabi, bavuga ko akwiriye kujya yiyubaha kuko ari umubyeyi ufite abana babiri bagomba kumureberaho.

Muri aya mafoto yavugishije benshi ya Shaddy Boo, iya mbere yari yiciyemo ibice bitatu hari n’aho yambaye amadarubindi ahagaze mu buryo butandukanye, iya kabiri yari ahagaze muri piscine yambaye bikini ari kumwenyura, iya gatatu n’iya kane aba ari kumwe n’umugore witwa Joxy Parker.

Aya mfoto yose yashimishije bamwe mu barenga ibihumbi 431 bakurikira uyu mugore, abandi bakavuga ko adakwiriye kwifotoza muri ubwo buryo.

Hari nk’uwitwa @nshimiyimanamusa wagize ati “Imico mibi no kutiyubaha.”

Undi witwa @mukeshimanaphocas ati “Shady uri mwiza pe ni uko n’ako gakariso wibagiwe kukavanamo! [...] Ba Beyonce urabarya inomero. Ntuzacike intege mukecu.”

@yvesmodestus we ati “Ariko se wowe uri umuntu cyangwa wakorewe muri laboratwari, uzaze nkujyane kwa muganga, ubanza bararebye nabi.”

@nkurng we ati “Yemwee reka mbabwize ukuri n’uzajya yanga urukwavu ajye arukundira ko ruzi kwiruka, Shaddyboo ni mwiza, abanyarwandakazi bose basa gutya twaba turi imfura twese, uri mwiza mutegarugori w’i Rwanda. Shaddyboo oye.”

Hari n’abavuze ko yakoze ibi mu rwego rwo guhangana na Mwiseneza, nka @tizzo_tizzo wagize ati “Naze ahiganwe! Gusa @shaddyboo_92 agarukanye ubukana bukabije sinzi niba Josiane Mwiseneza azabasha guhangana n’uyu mubiri uteye utya.”

Hari abandi baje bamwuka inabi, bavuga ko akwiriye kujya yiyubaha akanabera abandi urugero.

@yvesdiabro ati “Mbibarize, harya ngo ni umumama w’abana bangahe? Birababaje cyane kuko iyo yibuka ko arimo kuraga ibyamunaniye abana be.”

Uwitwa @uwingeneyesamillah nawe ati “Kugaragaza ubwiza bwawe gutya ntabwo ari byiza pe, bibaye byiza wahindura.”

@nkurangahazard ati “Yebaba we! Shaddy boo urimo gusebya igihugu cyacu rwose umu mama w’abana babiri koko ukambara ubusa. Ntabwo ari byo.”

@hategekimanajaypolly ati “Shaddy boo mvuze ko uri indaya nta nka naba nciye amabere kuko mbona imyitwarire yawe ntaho itandukaniye nazo ariko se nibura ujya umenya ko uri umumama w’abana babiri ubwo se ubwo nibwo burere uzabatoza niba utihesha agaciro basi girira igihugu cyawe n’abandi bameze nkawe bumvireho. Ibi Sibyo.”

Shaddy nyuma yo kunyuza amaso muri ibi bitekerezo n’ibindi byinshi byamwibasiraga, yahise ajya kuri Snapchat areba abantu bagiye bakora screenshot z’amafoto ye.

Mu gusubiza aba bamwibasiye yagize ati” Screenshots 167 ku ifoto yanjye nambaye bikini none muri hano mumbwira ngo ntabwo niyubaha? Mugomba kwemera ko aribyo mukunda kuko iyo nshyize hanze ifoto yanjye nambaye imyenda ya Hijab (umwambaro w’abayisilamukazi) nta n’umwe ugira icyo avuga. Abantu barasekeje rimwe na rimwe.”

Shaddy Boo ari mu bagore bakoresha imbuga nkoranyambaga badatana n’udushya mu Rwanda, nta munsi wakwirenga atavuzwe kubera uburyo arangamiwe cyane kuri Instagram.

Ikimero cya Shaddy cyatumye amagambo aba menshi kuri Instagram, bamwe bamubwira nabi abandi baryoherwa no kureba ubwiza bwe
Imyambarire n'imiterere bya Shaddy Boo byatumye benshi bacika ururondogoro
Joxy Parker afata ifoto na Shaddy Boo n'umwana we ari kumukora ku kibuno
Shaddy Boo n'uwitwa Joxy Parker bifotoje bambaye bikini bivugisha benshi
Shaddy Boo yavuze ko abantu batanyurwa kuko yabiyeretse bamwe bakabishima abandi bakabyamaganira kure
Shaddy Boo yavuze ko nubwo hari abamubwiye nabi, bakunda ibyo akora
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Paji: 1 | 2 | 3  

1
cchris 2019-01-15 03:21:57

buriya ariko kuba tureba amafoto washyizeho siko tubona ari meza ahubwo nuko aba yandaritse ku gahinga.ntitwafunga amaso rero kubera ko wishyize ku karubanda.gusa udutera isesemi ubusa bwawe hari ababukeneye ujye uba aribo ubwereka twe leave us in peace

2
HASHAKIMANA YVONNE 2019-01-15 00:51:46

njye icyo mbona nuko bidakwiye! we yarakimaze kuko nta soni za kibyeyi agira ariko ntago bikwiye nku mubyeyi wu munyarwandakazi! ndebera kweli umwana we amufashe ku kibuno! ubu c aba bana be bazakura bameze bate? bo bazajya bagenda bambaye ubusa buri buri! hari benshi bamuruta ariko singombwa kwiyerekana kuko mbona ntakidasanzwe ufite! please ujye utekereza neza

3
mujyambere 2019-01-15 00:37:11

kurata ubusa nkubwo ninko kwubaka inzu nziza ukayigira ikimoteri, uwumva icyo nshatse kuvuga ni yumve!

4
mujyambere 2019-01-15 00:37:06

kurata ubusa nkubwo ninko kwubaka inzu nziza ukayigira ikimoteri, uwumva icyo nshatse kuvuga ni yumve!

5
wisdom 2019-01-13 23:20:18

It is true men are attracted to female nudity, but they are also attracted to chastity, moral virtue and other positive value. You sell yourself too cheap young lady.

6
Kheria 2019-01-13 11:37:55

Sinjya nihanganira abantu batuka abandi
Akenshi babahora ubusa
Shadyboo ari kuri piscine niba wowe utajya koga
Wimurenganya kuko ugiye koga ntiybara ikabutura cyangwa ikanzu
Aha rwose muri ku murenganya abamutuka
Ikindi uvuga ko turi mugahinda ko kubura abavandimwe nibyo pe
Birababaje
Ariko iyi nkuru si shadyboo wayisohoye ni igihe.com
Cyari kuba cyabitekerejeho
Iryo si ikosa rya shadyboo
Icya gatatu
Ntago imbuga nkoranyamagambo
Zashyiriweho gutukana aho mwaribeshye
Abaza hano baje gutukana
Icya kane nuko mugomba kumenyako umuco uri mu Rwanda wabaye mu nini cyane
Mukeneye kwigishwa kugirango
Ibitagushimisha ujye ubasha kubona ko atari ni ibyawe kuburyo bya kurwaza inshinga
Kumva uvuga ngo imana niyo mpamvu iri gusenya Isi
Wifaye ntaho bihuriye
Sport yo koga ni nziza nawe uzajye koga
Bifasha ubwonko ndetse no kumererwa neza
Kandi hano hari inkuru nyinshi cyane
Sinzi impamvu wahisemo iyi Kandi ikubangamiye
Aho gutukana ubonye inkuru udakunda
Urayisimbuka ugafata indi
Cyane ko igihe iba ifite udukuru turyoshye
Ntimukibabarize Roho
Isi ni ntoya
Tujye tuyivaho tutanduranyije
Nu umuntu nuyu numwe
Kandi kuba positive bigabanya stress
Buriya njyewe nabonaga shadyboo aberewe
Nta wari no kumutuka
Twese hamwe twige gutanga ibitekerezo mu mahoro
Cyane ko igihugu cyacu nta sharia dukoresha
Kuburyo tutakwambara ka bikini
Mujye kwishima nshuti Isi iri kudusiga
Mureke shyadboo mu muhe amahoro

7
Baragushuka 2019-01-13 06:59:53

Ubundi se ko bagushuka ngo uri mwiza uruta nde?iyo uba mwiza uba ufite urwawe.ufite iki se?akaguru se?imbere se?inyuma se?hehe? Ese ubundi abo mubyarana nta ntanga ngabo bagira?Cg washakaga abo uzaraga?Bakumaze dondidondi nk’igishyitsi.udutangije umwaku gusa!!!

8
Destroyer 2019-01-13 06:48:02

You Rupesu

9
Shyaka 2019-01-13 05:49:18

Ibihe biri guhinduka abanyarda turi gusubira ku mwimerere,Shaddy boo uyu ibye muzabimbwira mu myaka nkibiri iri imbere,Ubu dusigae dushyigikira abumwimerere bafite nindangagaciro.Nimurebe uburyo dukomeje gushyigikira Mwiseneza Josiane turi benshi !

10
Nickson 2019-01-13 05:38:31

Très jolie,uteye ubusambo ntamugabo utakwifuza,ijoro rimwe ntabwo naripfusha

Paji: 1 | 2 | 3  

Kwamamaza