IGIHE

Igitaramo cya Koffi Olomide byemejwe ko kizabera muri Kigali Arena

0 24-11-2021 - saa 17:03, Nsengiyumva Emmy

Koffi Olomide ni umwe mu bahanzi b’ibyamamare bategerejwe mu Mujyi wa Kigali mu minsi ya vuba aho byitezwe ko azataramira ku wa 4 Ukuboza 2021.

Mu makuru make yatangajwe n’abari gutegura igitaramo cya Antoine Christophe Agbepa Mumba [Koffi Olomide] ukunda kwiyita Grand Mopao, byemejwe ko kizabera muri Kigali Arena.

Nubwo nta biciro byatangajwe cyangwa ngo hagire amatike ashyirwa ku isoko, IGIHE yamenye amakuru ko mu masaha make cyane amatike atangira kugurishwa.

Hatagize igihinduka, itike zo kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide zizaba zigura 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.

Abari gutegura igitaramo cya Koffi Olomide babwiye IGIHE ko bari mu biganiro n’abahanzi b’imbere mu Rwanda bazafatanya ku rubyiniro n’uyu muhanzi w’icyamamare muri Afurika.

Koffi Olomide yaherukaga gukorera igitaramo i Kigali mu mwaka wa 2016, icyo gihe yaririmbiye kuri KCC.

Igitaramo cya Koffi Olomide cyatewe inkunga na Skol Rwanda
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza