IGIHE

Igisupusupu yemereye 50000 Frw umuturage w’i Gatsibo uzahiga abandi kugira ubwiherero bujyanye n’igihe

4 19-09-2019 - saa 09:41, Nsengiyumva Emmy

Nsengiyumva François wamenyekanye nka Igisupusupu, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere avukamo ka Gatsibo muri gahunda y’ubukangurambaga bw’isuku bugamije gukangurira abaturage kugira isuku biyubakira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Nyuma y’umuganda wabaye ku wa Kabiri tariki ya 17 Nzeri 2019, Nsengiyumva yabwiye abaturage ko nyuma y’amezi abiri ubwo bazaba basubukura ubu bukangurambaga, azagenera ibihumbi 50 Frw umuturage uzaba yarahize abandi kubaka ubwiherero bwiza bujyanye n’igihe.

Ubuyobozi bw’aka karere nibwo bwatangaje iby’iyi gahunda bubinyijije kuri Twitter aho bwagize buti “Umuhanzi Nsengiyumva François (Igisupusupu) yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura bwiswe "Gira Isuku, Gira Ubuzima" bugamije kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa (bwubatse, busakaye, bukinze bunapfundikiye)”

Muri ubwo butumwa, bwakomeje buvuga ko Nsengiyumva yemereye umuturage uzahiga abandi mu kuzuza ubwiherero bwiza amafaranga.

Buti “Yemereye umuturage w’Akarere ka Gatsibo uzaba uwa mbere kurangiza kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa 50,000 Frw.”

Muri iki gikorwa abaturage 84 bo mu Murenge wa Rwimbogo, Akagari ka Ndama umudugudu wa Karambi bubakiwe ubwiherero.

Kantengwa Mary, Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yabakanguriye kugira isuku ku mubiri n'aho barara
Igisupusupu akimara kuvuga abaturage bamuhaye amashyi menshi cyane
Nsengiyumva nyuma y'umuganda yaranabataramiye
Hubatswe ubwiherero 84 muri ubu bukangurambaga
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

1
Remy 2019-09-19 08:51:41

bazamushakire iridi zina !!!!!

2
Ngenzi 2019-09-19 05:27:42

musobanurire, igisupusupu nigiki? n’umuntu n’indirimbo n’iki?

3
Abdoul Karim 2019-09-19 03:29:37

Ubundi ninkibi tuba twifuza kubahanzi bacu
Nabandi nibabonereho cyane cyane babandi bitwa ngo barakomeye
Respect🙠Mr Gisupusupu

4
Gasongo 2019-09-19 03:10:32

UMAZE KUBYIMBA

Kwamamaza