IGIHE

Igiraneza ari mu bakobwa 83 bazahatana muri Miss Earth 2019

0 20-09-2019 - saa 20:52, Uwiduhaye Theos

Igiraneza Ndekwe Paulette agiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Earth 2019, irushanwa rikomeye ry’ubwiza ribera muri Philippines.

Ikamba muri iri rushanwa rizatangwa mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2019, mu birori bzabera mu nyubako ya Jesse M. Robredo Coliseum yo mu Mujyi wa Naga City muri Philippines.

Iri rushanwa rya Miss Earth rihuza abakobwa baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi, ryatangijwe ku mugaragaro mu 2001 rifite intego yo kwifashisha ba Nyampinga mu buvugizi no guteza imbere urwego rw’ibidukikije.

Ndekwe yabwiye IGIHE ko azakora ibishoboka byose agatahana iri kamba mu Rwanda, kuko azagenda akenyereye ku mpanuro z’abandi bamubanjirije nka kimwe mu bizamufasha kwitwara neza.

Ati “Ingamba ni uguhagararira u Rwanda neza nkaruhesha agaciro, nkazitwara neza mu buryo bwose ku buryo ibendera ry’igihu cyacu rizazamuka. Ababanje bagiye badafite abaganiriza, ariko njye mfite bakuru banjye bambanjirije bazangira inama cyangwa bangiriye inama.”

"Nimbona Bikini ikabije nzarenzaho akenda"

Abakobwa benshi bakunze guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza, batahana inkuru zijyanye na bikini. Bamwe bavuga ko kuyambara ari uguta umuco kuko nta mukobwa w’i Rwanda wakagiye ku karubanda akerekana ibibero.

Byatangiye kugira ubukana ubwo Miss Umutesi Aurore Kayibanda yahagarariraga u Rwanda muri Miss Supranational 2013 akanga kwambara bikini, icyo gihe yashimwe na benshi ariko hari abataratinye kuvuga ko yagiye kwitemberera kuko yanze gukurikiza rimwe mu mabwiriza y’irushanwa kandi yararigiyemo abizi.

Mu 2014 ubwo Umwari Neema yahagarariraga u Rwanda muri iri rushanwa yanze kwambara bikini, 2015 Sonia Gisa arayambara biteza impagarara zakomeje ubwo Colombe Akiwacu wahagarariye u Rwanda mu 2016 na Ingabire Habibah waruserukiye mu 2017 bose bazambaye.

Uwase Hirwa Honorine nawe mu 2017 yagiye mu irushanwa rya Miss Earth, mu bice bibiri byose byari birimo kwambara bikini aratsemba.

Ndekwe we avuga ko azambara bikini uko bizagenda kose ariko na none yabona ikabije akarenzaho akantu.

Ati “Bikini nzayambara kuko ni kimwe mu biri mu irushanwa gusa nimbona ikabije nzashyiraho akantu inyuma, niba ntacyo itwaye nzayambara uko imeze.”

Abategura irushanwa rya Miss Supranational bo baherutse guhimba Bikini ya Made in Rwanda itica umuco nyarwanda.

Igiraneza Ndekwe Paulette yabaye Nyampinga w’Ishuri rya ETMR (Ecole Technical Muhazi Rwanda) mu 2016, yitabira Miss Rwanda 2019 ndetse aza kuba muri 20 bitabiriye irushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2019, ari nabwo bwa mbere ryari ribaye.

Ni ku nshuro ya gatatu u Rwanda ruzaba rwitabiriye Miss Earth, mu 2017 rwaserukiwe na Uwase Hirwa Honorine wubatse izina nka “Miss Igisabo” mu gihe mu mwaka ushize Umutoniwase Anastasie ari we waryitabiriye.

Igiraneza Ndekwe Paulette agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Earth 2019
Ndekwe Paulette yitabiriye amarushanwa atandukanye y'ubwiza ntiyahirwa
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Nta gitekerezo kirajyaho. Ba uwa mbere!  

Kwamamaza