Abategura ibihembo bya Tanzania Gospel Music Awards, ku wa 9 Kamena 2025 bashyikirije Amb. Général Patrick Nyamvumba icyo Israel Mbonyi aherutse kwegukana nk’umuhanzi mpuzamahanga mwiza ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Babinyujije ku rukuta rwa Instagram bakoresha, abategura ibi bihembo bavuze ko bishimiye gushyikiriza igihembo cya Israel Mbonyi Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania.
Bati “Igikombe Israel Mbonyi yatsindiye muri ‘Tanzania Gospel Music Awards’ cyashyikirijwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Gen. Patrick Nyamvumba.”
Iki gihembo Israel Mbonyi yacyegukanye ku wa 23 Gicurasi 2025 abikesha indirimbo ye ‘Sikiliza’, ibi bihembo bikaba byaratangiwe mu birori byabereye ahitwa i Mlimani City.
Sikiliza ni imwe mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igiswahili Israel Mbonyi yasohoye mu 2024 ikaba imwe mu zigezweho bikomeye ndetse zanakunzwe cyane muri Tanzania na Kenya.
Iki gihembo Israel Mbonyi yacyegukanye nyuma y’uko mu 2024 yakoreyeyo ibitaramo bibiri birimo n’icyabereye i Mlimani City aho byatangiwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!