IGIHE

Ibyo wamenya kuri “Straw”, filime iri guca ibintu

0 9-06-2025 - saa 20:14, Uwiduhaye Theos

Nyuma y’uko umwaka ushize Tyler Perry akoze filime yitwa “Beauty in Black” yabiciye, kuri ubu yagarukanye iyo yise “Straw” na yo ikomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubutumwa bugaruka ku bagore barera abana birwanaho bonyine, nta bagabo bafite.

“Straw” yagiye hanze ku wa 6 Kamena 2025. Imara iminota 108, igaragara ku rubuga rwa Netflix.

Iyi filime igaruka ku nkuru ya Janiyah Wiltkinson uba ari umubyeyi w’umwana umwe, atuye mu nzu ishaje hamwe n’umukobwa we Aria uba ahorana uburwayi.

Uyu mugore uba ubayeho mu nzu y’icyumba kimwe mu buzima bugoye, no ku kazi ntabwo aba yorohewe ndetse aba yabuze n’ubukode ku buryo asohorwa mu nzu.

Muri iyi filime Janiyah ubwo aba ari gusukura aho akorera ahamagarwa no ku ishuri rya Aria bamubwira ko agomba kuza vuba. Umukoresha we amutegeka kugaruka nyuma y’iminota 30 kandi akanga kumuha sheki y’umushahara we.

Janiyah yihutira kuri banki ngo abikuze amafaranga yo kugurira Aria ifunguro, ariko agasanga umurongo ni muremure cyane.

Ageze ku ishuri, ahura n’umuyobozi n’abakozi bo mu Rwego rushinzwe kurengera abana bakamujyana Aria ku gahato bavuga ko atamwitaho kubera igikomere aba yagize.

Agaruka mu modoka ari kurira, ariko mu nzira atwarira nabi umugabo w’umupolisi utari uri mu kazi. Uwo mugabo amukubita icupa, akamwirukankana akamurenza umuhanda, ndetse akamutera ubwoba amubwira ko ashobora kumwica.

Polisi iza guta muri yombi Janiyah igafata imodoka ye kuko nta byangombwa iba ifite. Amaze gutaha, asanga yirukanwe mu nzu yakodeshaga, ibintu bye byose biri hanze.

Asubira ku kazi, arakaye, ajya kureba umukoresha we ngo amuhe sheki. Ako kanya abajura babiri bakinjira bafite intwaro.

Umwe asaba igikapu Aria yari afite ku ishuri, Janiyah akabyanga kugitanga, bakamukubita. Mu kurwana, Janiyah atwara imbunda, akarasa umwe mu bajura.

Umukoresha we amushinja gutegura ubujura kuko umwe mu bajura yamuvuze mu izina. Kubera ubwoba n’umujinya, aramurasa nawe agapfa. Janiyah ahita ahunga akajyana sheki ye.

Ageze kuri banki, yangirwa kubikuza sheki kuko nta ndangamuntu yari afite. Atunga imbunda umukozi wa banki, bigatuma amuha amafaranga gusa uwo mugore aza kwanga gusohoka muri banki ahubwo akagira imfungwa bamwe mu bo asanzemo kuko yatinyaga gusohokamo ngo ataza kwicwa na wa mupolisi uba wabimukangishije.

Polisi iza kubwirwa ko hari ubujura buri gukorerwa muri iyo banki, n’umugore w’icyihebe witwaje intwaro n’igisasu.

Polisi irahagera Detective Raymond, agasaba kuvugana na Janiyah. Baganira kuri telefone, bakizerana. Janiyah yemera gushyira intwaro hasi gusa mu gihe wa mupolisi wamukangishije kumwica yaba yafashwe.

Umwe mu bagore baba bashimuswe na Janiyah aza gutangira gusakaza kuri internet ibiganiro agirana na Detective Raymond, kuri telefone amubwira agahinda ke, abantu bagatangira kumukunda no kumugira impuhwe.

Raymond amenya uwo mupolisi wari wakangishije Janiyah kumwica, akamuta muri yombi.

FBI iza kuza gusimbura Polisi bavuga ko akazi kabananiye ariko Polisi n’abaturage bagakomeza kumera nk’abari ku ruhande rwa Janiyah nyuma yo kumva inkuru ye.

Nyuma Polisi iza kumenya Janiyah nta gisasu afite ikamubwira ko wa mupolisi yatawe muri yombi. Arekura imfungwa zose yari afite ariko Umuyobozi wa Banki witwa Nicole we akanga kumusiga atinya ko naza gusohoka wenyine muri banki aricwa na FBI.

Janiyah ahamagarwa na nyina, akamwibutsa ko Aria yapfuye mu ijoro riba ryabanje mu gihe aba azi ko umwana we akiriho.

Biza kugaragara ko Janiyah n’umukobwa we Aria bari birirwanye umunsi wose, mu ntekerezo ze gusa. Ishuri ntiryigeze rimuhamagara, n’abaharaniraga uburenganzira bw’abana ntabwo bamumutwaye.

Filime irangira Janiyah arambitse intwaro mu mahoro, agasohokana na Nicole muri banki, agafatwa na Detective Raymond uhita ajya kumuhata ibibazo.

Kuva iyi filime yajya hanze bamwe mu bakunzi ba filime bayishimiye cyane kubera inkuru irimo iteye agahinda. Gusa abandi bagaragaza ko iyi filime igaragaza inkuru ya nyayo, y’imvune abagore barera abana bonyine bahura nazo buri munsi.

Iyi filime igaragaramo Taraji P. Henson wamamaye muri sinema muri Amerika aho aba ari we mukinnyi w’imena ndetse ni na we ukina ari Janiyah Wiltkinson, umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime Teyana Taylor akinamo ari we Detective Kay Raymond , Sherri Shepherd akinamo ari ‘manager’ wa banki Nicole n’abandi batandukanye.

Reba agace gato k’iyi filime

Taraji P. Henson wamamaye muri sinema muri Amerika aho aba ariwe mukinnyi w’imena ndetse ni nawe ukina ari Janiyah Wiltkinson
Umukinnyi wa filime Teyana Taylor akinamo ariwe Detective Kay Raymond
Kwamamaza
Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza